skol
fortebet

Perezida Kagame yibukije ikintu gikomeye abakomeje guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe: Monday 15, Apr 2019

Sponsored Ad

Nyakubahwa perezida Paul Kagame yabwiye abayoboke b’itorero rya Saddleback riherereye muri Leta ya California bitabiriye kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi,ko nyuma y’imyaka 25 Jenoside ibaye,u Rwanda rwiyubatse ndetse buri munyarwanda yamaze kumenya inshingano ze,ntawe uteze guha umwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru taliki ya 14 Mata 2019,Perezida Kagame yifatanyije n’abakirisitu b’Itorero rya Saddleback rya Pasiteri Rick Warren usanzwe ari inshuti y’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yababwiye ko nubwo abahakana Jenoside baba bashaka gusubiza u Rwanda inyuma,Abanyarwanda bamaze kumenya inshingano zabo ndetse bazi icyo bagomba gukora.

Yagize ati “Abanyarwanda bamaze kwiga,ikibaraje ishinga ni ukuzanira igihugu ibyo gikwiriye birimo iterambere,ubumwe ndetse n’umutekano.Ibyo nibyo dukora buri munsi.

Rimwe na rimwe abapfobya baba bashaka kukurangaza ngo ureke gutera imbere bagushyire mu nzira yatumye Jenoside ibaho gusa icyo twitayeho ni ugukomeza kwiyubaka no kugaragaza ukuri.Hari ukuri udashobora gusenya kuzahoraho iteka.

Uko abanyarwanda bishyize hamwe nyuma y’imyaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, bakongera kuba umuryango,nicyo cy’ingenzi.Ubu Abanyarwanda bamaze kumenya inshingano zabo,bazi ko hari akazi kenshi bagomba kwikorera ubwabo.”

Perezida Kagame yavuze ko abapfobya Jenoside bazahoraho ariko Abanyarwanda barajwe ishinga no kwigira bitabaye ngombwa ko bategereza akimuhana.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa