Perezida Kagame yifatanyije n’umuryango wa Joe Ritchie wayoboye RDB witabye Imana
Yanditswe: Wednesday 23, Feb 2022
Perezida Kagame yihanganishije umuryango wa Joe Ritchie witabye Imana. Uyu mugabo yari Umunyamerika wambitswe Umudali w’Igihango ku bw’ubucuti yari afitanye n’u Rwanda, ndetse n’uruhare yagize mu iterambere ryarwo.
Dr Joseph Ritchie uzwi cyane ku izina rya Joe Ritchie wari n’umwe mu bagize Komite Ngishwanama y’Umukuru w’Igihugu, yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Gashyantare 2022. Yari afite imyaka 75.
Itabaruka rya Ritchie ryashenguye benshi baba Abanyarwanda bamuziho gukunda igihugu no guharanira kugiteza imbere ndetse n’abari hirya no hino ku Isi.
Perezida Kagame yihanganishije inshuti n’umuryango wa Ritchie, avuga ko ari umuntu wagize uruhare rukomeye mu kubaka ubukungu bw’u Rwanda.
Ati “Joe yari inshuti, yagize uruhare runini mu kubaka ubukungu bw’igihugu cyacu.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko umuhate yagiraga n’umutima wo kudaca ibintu ku ruhande bizakumburwa.
Joe Ritchie yavukiye muri Leta Zunzwe Ubumwe za Amerika mu 1947, yabyaye abana 10, akaba yari yarashakanye n’umugore we witwa Sharon Ritchie. Kuri ubu yari afite ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Ni Umunyamerika wamenyekanye cyane mu rwego rw’ubucuruzi n’ubushakashatsi, akaba ari we washinze Ikigo Chicago Research and Trading (CRT) akaba yari n’Umuyobozi w’Ikigo cya Fox River Partners.
Joe Ritchie yari imwe mu nshuti zikomeye z’u Rwanda
Joe Ritchie, Abanyarwanda baramuzi cyane kuko ariwe wabaye Umuyobozi Mukuru wa mbere w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) nyuma yo kugira uruhare mu kurutangiza mu 2008.
Uru rwego rwarakomeje gushyira mu bikorwa umurage wo guhuza u Rwanda n’abashoramari bo ku Isi yose nk’umurage ukomeye yatangiye akorera ubushake.
Ritchie yatanze umusanzu ukomeye ukomeye mu iterambere ry’u Rwanda kuko yabaye umukorerabushake mu gihe cy’imyaka itanu mbere y’uko agirwa Umuyobozi Mukuru wa mbere wa RDB.
Uyu mugabo yayoboye urwo rwego mu bihe bikomeye aho igihugu cyari ahakomeye mu rugendo rwo kwiyubaka no kongera kugarura isura nziza mu ruhando mpuzamahanga nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nubwo bitari byoroshye kumvisha umushoramari w’umunyamahanga amahirwe ari mu gushora imari ye mu Rwanda, Joe Ritchie yagize uruhare mu guhuza abacuruzi benshi n’igihugu kuri ubu amahanga atangarira ku rwego kigezeho cyiyubaka kivuye ku busa.
Mu 2017 Joe Ritchie ni umwe mu bantu icyenda bambitswe na Perezida Kagame impeta z’ishimwe z’ubucuti.
Mu 2017 Joe Ritchie ni umwe mu bantu icyenda bambitswe na Perezida Kagame impeta z’ishimwe z’ubucuti
Izi mpeta zahawe abantu bagize uruhare rw’indashyikirwa mu gufasha u Rwanda kongera kwiyubaka, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze kurusenya.
Joe Ritchie yari aherutse kwitabira Inama y’Urwego Ngishwanama rwa Perezida [Presidential Advisory Council], yiga ku ngingo zitandukanye zirimo ingamba zo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 n’izindi ngingo zitandukanye yayobowe na Perezida Kagame ku wa 17 Kanama 2021.
Joe Ritchie wayoboye RDB bwa mbere yitabye Imana ku myaka 75
IGIHE
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *