skol
fortebet

Perezida w’ Ubushinwa uwa Mozambique na Minisitiri w’ Intebe w’ Ubuhinde bategerejwe I Kigali

Yanditswe: Friday 22, Jun 2018

Sponsored Ad

Ku matariki atandukanye abakuru b’ ibihugu barimo Perezida w’ Ubushinwa Xi Jinping, Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi ndetse na Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi bazagenderera u Rwanda nk’ uko byatangajwe na Minisiteri y’ Ububanyi n’ amahanga y’ u Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Kamena 2018.

Sponsored Ad

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ububanyi n’ amahanga Amb. Olivier Nduhungirehe yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’ abanyamakuru.

Yagize ati “ Mu kwezi gutaha kwa nyakanga abakuru b’ ibihugu ba Mozambique, China na Minisitiri w’ Intebe w’ Ubuhinde bazagenderera u Rwanda, ni ukuvuga ko guteza imbere umubano w’ u Rwanda n’ amahanga bikomeza”

Tariki ya 22 na 23 Nyakanga 2018 nibwo u Rwanda ruzagendererwa na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping.

Perezida Xi Jinping azasura u Rwanda nyuma y’aho ku wa 17 Werurwe 2017 yakiriye Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame mu Bushinwa, bakagirana ibiganiro byabereye mu nyubako ‘Great Hall of the People’.

Ambasaderi Nduhungirehe yavuze ko uzurinduko rwa Jinping mu Rwanda ruzashimangira imikoranire n’ibihugu byombi ndetse ko bizasinyirwamo amasezerano akomeza gushimangira ubufatanye.

Kuva mu 2000 kugeza 2011 hari imishinga 56 u Bushinwa bwateyemo inkunga u Rwanda. Yose yari ifite agaciro ka miliyoni 160 z’amadolari ya Amerika. Ubwo hizihizwaga imyaka 40 y’umubano w’ibihugu byombi, u Bushinwa bwari bumaze guha u Rwanda miliyoni 170 z’amadolari.

Muri iki gihe, ibigo by’ubwubatsi by’Abashinwa nka RXB, CCECC, BCEG, Top International Engineering Corporation n’ibindi, bimaze kubaka izina mu Rwanda kuko akenshi imiturirwa myinshi ipfupfunuka muri Kigali nibo bayubaka.

Uruhare rw’u Bushinwa mu iterambere ry’ibikorwaremezo mu Rwanda ruracyakomeje, kuko binyuze mu nkunga ya miliyari 60 z’amadolari bwemereye Afurika, hatangiye kwagurwa imihanda ihuza Umujyi wa Kigali ingana na km 54. Iyi mirimo irimo gukorwa na Sosiyete y’Abashinwa ikora imihanda n’ibiraro (China Road Bridge Corporation, CRBC).

Uwari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete, ku wa Kane tariki 8 Kamena 2017 yagaragaje ko ibindi bihugu bishobora kwigira ku buryo u Rwanda n’u Bushinwa bifatanya.

Yakomeje agira ati “Kandi twishimiye cyane ubufatanye bwacu mu nzego zose… ku rwego rwa tekiniki, urwego rw’iterambere […] Ku rwego rw’ubufatanye mpuzamahanga, umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa ushobora kuba urugero rwiza ku bindi bice by’Isi.”

Jinping arateganya gusura u Rwanda mu gihe kandi ni indege ya RwandAir iri hafi gutangira ingendo zigana muri iki gihugu mu Mujyi wa Guangzhou.

Ku rundi ruhande, u Rwanda n’u Buhinde bifitanye umubano ukomeye mu ngeri zitandukanye. Mu 2011 u Buhinde bwagurije u Rwanda miliyoni 80 z’amadolari zo kubaka urugomero rwa Nyabarongo I, rutanga megawatt 27 z’amashanyarazi; mu 2013 bwatanze inguzanyo ya miliyoni 120.05 mu mushinga wo kuhira mu Karere ka Kirehe; mu 2016 buguriza u Rwanda miliyoni 81 z’amadolari zo kubaka amashuri y’imyuga n’ibigo bihugura urubyiruko ku kwihangira imirimo.


Xi Ping

Muri Gicurasi uyu mwaka ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 66.6 z’amadolari, ni ukuvuga miliyari zigera kuri 56 z’amafaranga y’u Rwanda, yo kubaka umuhanda Base-Butaro-Kidaho mu Ntara y’Amajyaruguru.

Muri Gashyantare 2017, Perezida Kagame yakiriye Visi Perezida w’u Buhinde Hamid Ansari, wari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Umubano w’u Rwanda n’u Buhinde mu bya dipolomasi watangiye mu 1999. Muri iki gihe Abahinde bakomeje gushora imari ifatika mu Rwanda, kuko nko hagati ya 2011-2016 habarurwa imishinga 66 ifite agaciro ka miliyoni $317, harimo ikomeye nka Airtel, Zinc Hotel na Kaminuza ya Mahatma Gandhi. Bafite kandi ishoramari mu ruganda rw’icyayi rwa Gisovu, Imana Steel, Sahasra Electronic Pvt Ltd n’ahandi.


Minisitiri w’ Intebe w’ Ubuhinde

U Rwanda rufite Abahinde bagera ku 3,000, bagaragara mu bikorwa bitandukanye by’ubucuruzi burimo ibikoresho by’ikoranabuhanga, ibinyabiziga, inganda n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa