skol
fortebet

Perezida wa Congo Brazzaville ategerejwe i Kigali kuri uyu Munsi

Yanditswe: Friday 21, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou Nguesso aratangira uruzinduko rwe rw’iminsi 2 kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Nyakanga 2023,i kigali.
Ni amakuru yatangajwe na Perezidansi ya Repubulika ya Congo ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter ku mugoroba wo kuri uyu wa 20 Nyakanga. Yavuze ko Perezida Nguesso yatumiwe na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.
U Rwanda na Congo bifitanye umubano mwiza uhereye mu 1982. Mu rwego rwo kwagura uwo mubano, hagiye haterwa intambwe n’impande zombi mu (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou Nguesso aratangira uruzinduko rwe rw’iminsi 2 kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Nyakanga 2023,i kigali.

Ni amakuru yatangajwe na Perezidansi ya Repubulika ya Congo ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter ku mugoroba wo kuri uyu wa 20 Nyakanga. Yavuze ko Perezida Nguesso yatumiwe na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.

U Rwanda na Congo bifitanye umubano mwiza uhereye mu 1982. Mu rwego rwo kwagura uwo mubano, hagiye haterwa intambwe n’impande zombi mu bihe bitandukanye binyuze mu bikorwa bitandukanye.

Nko muri Mata umwaka ushize, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Congo Brazzaville, ibihugu byombi bishyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo ubukungu, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, imishinga mito n’iciriritse n’ibindi.

Icyo gihe byemejwe ko hashyirwaho komisiyo ihuriweho ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano kugira ngo atange umusaruro yitezweho.

Mu Ugushyingo 2021, ibihugu byombi byagiranye amasezerano y’ubutwererane mu bya gisirikare, ubufatanye mu kuzamura imyigire n’imyishirize muri za Kaminuza, ubufatanye mu iterambere rirambye, kubungabunga ibidukikije, guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi no gukomeza kwagura ubufatanye mu guteza imbere ingendo zo mu kirere.

U Rwanda rwafunguye Ambasade muri Congo muri Kanama 2016, igikorwa cyakurikiye icyo mu 2011 cy’amasezerano y’ubuhahirane n’ubufatanye mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere, guteza imbere ubukerarugendo, ingufu, umutekano, ubutabera ibidukikije n’uburobyi, ibihugu byombi byagiranye.

Kompanyi y’indege y’u Rwanda, RwandAir ikorera ingendo hagati ya Kigali na Brazzaville guhera mu 2011.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa