skol
fortebet

Perezida Zuma bamwokeje igitutu ati ‘ntacyo nakoze gituma munyirukana shishi itabona’

Yanditswe: Wednesday 14, Feb 2018

Sponsored Ad

skol

None tariki 14 Gashyantare 2018 byari byitezwe ko Perezida Jacob Zuma wa Afurika y’ Epfo atangaza niba yemera kuva ku butegetsi nk’ uko Ishyaka ANC riburiho ribimusaba.
Uyu munyapolitiki w’ imyaka 75 ari ku butegetsi amazeho imyaka 9 dore ko yabugezeho muri 2009 yavuze ko ntacyo yakoze gituma yirukanwa ku butegetsi shishi itabona.
Yagize ati “Ntacyo nakoze gituma nirukanwa shishi itabona. Ntabwo bisobanutse ukuntu iki kibazo cyafashe indi ntera. Ntabwo barimo kumpa ibimenyetso”
Ibi (...)

Ibi bisobanuye ko yirinze gutangaza niba atanga ubutegetsi nk’ uko ishyaka ANC ryabimusabye.

Inkubiri yo kweguza Perezida Zuma ku butegetsi imaze iminsi dore ko abadepite batoreye inshuro zirenga ebyiri ingingo yo kumweguza kubera ibyaha bya ruswa akurikiranyweho ariko izo nshuro zose bikarangira abadepite bo mu ishyaka ANC batoye ko bakimufitiye icyizere ubwiganze bwabo mu nteko bugatuma ateguzwa.

Kuri iyi nshuro iri shyaka naryo ryamaze kumukuraho icyizere. Biteganyijwe ko ejo tariki 15 Gashyantare 2018 ingingo yo kweguza Perezida Zuma ishobora kongera gutorerwa kuko ANC yatangaje ko nihashira amasaha 24 Zuma ataregura hakoreshwa imbaraga zisumbuyeho.

Perezida Zuma tariki 12 Gashyantare yatangaje ko atanze kwegura, gusa yasabye ko bamuha amezi atatu cyangwa atandatu. Ibi hari bamwe mu basesenguzi ba politiki basanga Perezida Zuma icyo ashaka ari igihe cyo kugira ngo ashake uko azisobanura ku byaha aregwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa