skol
fortebet

Polisi ifunze umugabo wari ufite ibuhimbi 100 by’amiganano, BNR ngo abigana amafaranga ni 0.001%

Yanditswe: Monday 31, Jul 2017

Sponsored Ad

N’ubwo imibare yerekana ko ku rwego rw’isi kwigana amafaranga bikiri ku rwego rwo hasi, Polisi y’u Rwanda na Banki Nkuru y’u Rwanda baremeza ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bitagaragaramo cyane iki cyaha.
Izi nzego zatangaje ibi nyuma y’aho mu minsi ishize hari abantu bafashwe bafite amafaranga y’amiganano.
Muri abo bafashwe harimo uwitwa Nkusi Wellars wo mu karere ka Kamonyi wafatanywe amafaranga y’amiganano y’amanyarwanda agera ku bihumbi ijana Rwf100,000, ikanamufatana amafaranga akoreshwa mu (...)

Sponsored Ad

N’ubwo imibare yerekana ko ku rwego rw’isi kwigana amafaranga bikiri ku rwego rwo hasi, Polisi y’u Rwanda na Banki Nkuru y’u Rwanda baremeza ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bitagaragaramo cyane iki cyaha.

Izi nzego zatangaje ibi nyuma y’aho mu minsi ishize hari abantu bafashwe bafite amafaranga y’amiganano.

Muri abo bafashwe harimo uwitwa Nkusi Wellars wo mu karere ka Kamonyi wafatanywe amafaranga y’amiganano y’amanyarwanda agera ku bihumbi ijana Rwf100,000, ikanamufatana amafaranga akoreshwa mu bihugu bitandukanye nayo y’amiganano.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko Nkusi yafashwe kubera amakuru Polisi yahawe n’uwitwa Gatwaza Saleh wari warafashwe na Polisi mu minsi ishize nawe afite amafaranga y’u Rwanda y’amiganano, akavuga ko yayahawe na Nkusi.

IP Kayigi yaravuze ati:”Gatwaza amaze gufatanwa amafaranga y’amiganano, yavuze ko yayahawe na Nkusi, tujya gusaka iwe, nawe tumusangana ariya mafaranga akoreshwa mu bihugu bitandukanye, duhita tumufata mu gihe dukomeje gukora iperereza ngo turebe aho aya mafaranga aturuka, ubu bombi bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Runda.”

IP Kayigi yakanguriye abacuruzi by’umwihariko n’abaturage muri rusange ko bakwiye kujya babanza gususuma amafaranga bahawe kuko bibateza igihombo igihe habayeho igura n’igurishwa hakoreshejwe amafaranga y’amiganano.

Yanasabye abantu ko bajya bamenyesha inzego za Polisi vuba kandi ku gihe amakuru yose yahungabanya umutekano ndetse n’ubukungu bw’igihugu.

Banki nkuru y’igihugu itangaza ko amafaranga y’amiganano atuma ifaranga rita agaciro, akanagira ingaruka ku iyinjira ry’imisoro mu gihugu nabyo bigatuma ibikorwa biteza imbere abaturage bidindira.

Banki Nkuru y’Igihugu inavuga ko mu Rwanda kwigana amafaranga bidateye ikibazo cyane kuko biri ku kigero cya 0.001%.

Ingingo ya 604 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese uhimba, ukoresha cyangwa ukwirakwiza mu buryo ubwo ari bwo bwose ibintu byose byakwitiranywa n’amafaranga cyangwa izindi mpapuro zivunjwamo amafaranga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa