skol
fortebet

Polisi yafashe ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 24 byibwe kampani y’ ubwubatsi

Yanditswe: Sunday 04, Dec 2016

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyarugenge yafashe ibyuma by’imodoka bifite agaciro ka Miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda byibwe Kompanyi ikora imirimo y’Ubwubatsi yitwa NPD- COTRACO.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko ibyo byuma bya Actos Benz byafatiwe mu nzu y’uwitwa Ndayizeye Stella iherereye mu kagari ka Nyakabanda, mu murenge wa Nyakabanda.
Yakomeje avuga ko ibyo byuma byibwe ku itariki ya 1 Ugushyingo mu Bubiko (...)

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyarugenge yafashe ibyuma by’imodoka bifite agaciro ka Miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda byibwe Kompanyi ikora imirimo y’Ubwubatsi yitwa NPD- COTRACO.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko ibyo byuma bya Actos Benz byafatiwe mu nzu y’uwitwa Ndayizeye Stella iherereye mu kagari ka Nyakabanda, mu murenge wa Nyakabanda.

Yakomeje avuga ko ibyo byuma byibwe ku itariki ya 1 Ugushyingo mu Bubiko bw’ibikoresho bwa NPD - COTRACO ku cyicaro cyayo kiri mu karere ka Kicukiro; kandi ko ababibye babanje kwica urugi rw’aho byari bibitse.

SP Hitayezu yagize ati:" Polisi imaze kwakira ikirego cy’iyi Kompanyi cy’uko yibwe ibyuma by’imodoka yahise itangira iperereza kugira ngo ababyibye bafatwe. Kugeza ubu abantu batatu ni bo bafunzwe bazira gucyekwaho ubwo bujura; abo akaba ari Ntagara Ramazan, Rwaka Seminega Ali na Kanobana Banaventure."

Yavuze ko babiri babanza bafashwe ku ya 3 Ukuboza; naho uheruka (Kanobana) akaba yarafashwe mu minsi ishize; Dosiye ye ikaba yarashyikirijwe Ubushinjacyaha; uyu akaba by’umwihariko yari ashinzwe umutekano w’ahari habitswe ibyo byuma.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yavuze ko usibye abo batatu bafunzwe kugeza ubu; hari abandi batatu barimo abakozi ba NPD - COTRACO bacyekwaho kugira uruhare muri ubwo bujura; bakaba ariko babikurikiranyweho bari hanze.

Yongeyeho ko iperereza rikomeje kugira ngo hafatwe nyiri urugo ibyo byuma byafatiwemo (Ndayizeye).

SP Hitayezu yashimye abatanze amakuru yatumye ibyo byuma bifatwa, ndetse yanatumye abo bagabo batatu bafatwa. Yasabye abaturage muri rusange kwirinda ibyaha aho biva bikagera no kugira uruhare mu kubirwanya batanga amakuru atuma bikumirwa no gufata ababikoze.

Aba bafunzwe nibahamwa n’icyaha bazahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe nk’uko biteganywa n’ingingo ya 325 y’Itegeko Ngenga N° 01/2012/OL ryo ku wa 02/05/2012 rishyiraho Igitabo cy’Amategeko ahana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa