skol
fortebet

Prefet Anathole wiciwe mu gitero cy’ I Nyaruguru arashyingurwa i Kibeho

Yanditswe: Friday 22, Jun 2018

Sponsored Ad

Iyi paroisse niyo iberamo misa yo gusezerano ku murambo wa Prefet Maniriho Anathole

Kuri uyu wa 22 Kamena nibwo hateganyije umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Maniriho Anathole wari umuyobozi ushinzwe amasomo muri GS Nyabimata wishwe mu gitero cyagabwe mu murenge wa Nyabimata mu ijoro ryo ku wa Kabili tariki 19 rishyira tariki 20 Kamena 2018.

Sponsored Ad

Iki gitero cyagabwe n’ abantu bavuga Ikinyarwanda barenga 20 bari bambaye imyenda ya gisirikare bafite n’ intwaro cyahitanye babiri barimo Maniriho Anathole na Habarurema Joseph wari umucuruzi w’ inyama.

Amakuru agera k’ UMURYANGO aravuga ko umurambo wa Nyakwigendera Habarurema washyinguwe ejo tariki 21 Kamena I Nyabimana ukuwe mu bitaro bya Munini.

Umurambo wa Maniriho urashyingurwa mu irimbi rya Kibeho nyuma yo kumusezeraho mu cyubahiro biteganyijwe ku isaha ya saa tanu no kumusomera misa biteganyijwe saa sita muri paroisse ya Kibeho.


Maniriho Anathole yambaye ikanzu ya Korari Bikiramariya w’ Ikibeho]

Maniriho Anathole wari Umuyobozi ushinzwe amasomo akaba n’ umuririmbyi muri korari y’ abagatolika. Yasize umugore n’ umwana w’ uruhinja. Maniriho yari umuririmbyi muri korari Bikiramariya w’ i Kibeho ari nayo irarimba muri missa yo kumusezeraho bwa nyuma. Maniriho yakoraga mu murenge wa Nyabimata atuye mu murenge wa Kibeho.

Iki gitero kimaze kuba inzego z’ ubutegetsi mu Rwanda zahumurije abaturage bo mu karere ka Nyaruguru n’ Abanyarwanda bose muri rusange zibizeza ko umutekano ugize gukazwa kurushaho.

Aba bagizi ba nabi baturutse mu ishyamba rya nyungwe akaba ari nayo nzira banyuzemo bagenda, basahuye amabutiki yo mu isanteri ya Rumenero mu murenge wa Nyabimata. Minisitiri y’ ubutegetsi Francis Kaboneka yasuye abakomerekeye muri iki gitero barimo Umunyabanga nshibikorwa w’ umurenge wa Nyabimata Nsengiyumva Vincent warashwe ku ijosi na Perezida w’ Inama njyanama y’ umurenge wa Nyabimata Munyaneza Fidele warashwe ku rutugu no ku itako barimo kuvurirwa ku bitaro bya Kaminuza CHUB.

Iki gitero cyagabwe mu mudugudu wa Rwerere akagari ka Nyabimata umurenge wa Nyabimata uhana imbibe n’ igihugu cy’ u Burundi.

Minisitiri Kaboneka mu izina rya guverinoma y’ u Rwanda yemereye ba nyir’ amabutike yasahuwe ko bazafashwa kongera kwiyubaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa