skol
fortebet

Pro-femmes Twese hamwe yatoye abayobozi bashya Kanakuze akomeza kuyiyobora by’ agateganyo

Yanditswe: Friday 29, Dec 2017

Sponsored Ad

Impuzamiryango Pro-femmes Twese Hamwe yatoye abagize inama y’ ubutegetsi ariko uwari umuyobozi wayo Kanakuze Jeanne d’ Arc akomeza kuyiyobora by’ agateganyo kuko uwari watanze kandidatire ku mwanya wa Perezida yakuyemo kandidatire ye hasigaye igihe gito ngo aya matora abe.
Aya matora yabaye nyuma y’ inteko rusange y’ imiryango igize Profemmes Twese hamwe yabaye kuri uyu wa Kane tariki 28 Ukuboza 2017.
Abatowe ni Madamu Ruboneza Suzanne ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere, Kayibanda Ingabire (...)

Sponsored Ad

Impuzamiryango Pro-femmes Twese Hamwe yatoye abagize inama y’ ubutegetsi ariko uwari umuyobozi wayo Kanakuze Jeanne d’ Arc akomeza kuyiyobora by’ agateganyo kuko uwari watanze kandidatire ku mwanya wa Perezida yakuyemo kandidatire ye hasigaye igihe gito ngo aya matora abe.

Aya matora yabaye nyuma y’ inteko rusange y’ imiryango igize Profemmes Twese hamwe yabaye kuri uyu wa Kane tariki 28 Ukuboza 2017.

Abatowe ni Madamu Ruboneza Suzanne ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere, Kayibanda Ingabire Julianne ku mwanya wa Visi Perezida wa Kabiri, Umunyamabanga Nshimiyimana Apollinaire n’ umubitsi Mutesi Leatitia.

Kanakuze yatangarije UMURYANGO ko uwari watanze kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Pro-femmes Twese Hamwe yakuyemo kandidatire ye habura icyumweru kimwe ngo amatora abe.

Yagize ati “Twari dufite kandidatire y’ umuntu hanyuma rero yari umwe niwe wari watanze kandidatire ku mwanya w’ umuyobozi mukuru w’ impuzamiryango Profemmes Twese hamwe, aza gushingwa indi mirimo idashobora kubangikanwa akuramo kandidatire ye mu cyumweru gishize igihe cyari cyarenganye ngo abantu bazane izindi kandidaitire”

Kanakuze yakomeje avuga ko iyi Mpuzamiryango yiyaye gahunda y’ imyaka itanu yo kwigisha abagize umuryango ni ukuvuga umugore, umugabo n’ abana ko aribo bafite inshingano y’ ibanze yo kwiteza imbere no kwirinda amakimbirane.

Uyu muyobozi yavuze ko ikintu kizakemura ikibazo gikunze kugaragara mu miryango aho umuturage yica mugenzi we bashakanye ari ugukomeza kwigisha no gukoresha ingo zibanye neza mu kwerekana ko ingo zibanye neza zitera imbere, kandi ko arizo igihugu gikeneye.

Yunzemo ati “Ntabwo ari umuco ko urakara ukica umugore wawe, bamwe baranavuga ngo ni uko bakennye, ngo umwe yaciye inyuma undi, undi wamwicishije inzara…ibintu nk’ ibi tubona ko atari impamvu yagombye gutuma wambura ubuzima mugenzi wawe”

Kimwe mu bintu bikomeye Pro- femmes yagezeho mu mwaka irenga 20 ishize ishinzwe harimo kuba yaragize uruhare mu kubanisha neza Abanyarwanda nyuma yajenoside yakorewe abatutsi mu 1994 no kuba yarabashije kwiyubakira ibiro bifite agaciro ka miliyoni 700.

Amategeko agenga Pro-Femmes Twese hamwe avuga ko iyo uwari watanze kandidatire ku mwanya wa Perezida akuyemo kandidatire igihe cyarazenze, uwari umuyobozi akomeza akayobora hanyuma mu gihe cy’ amezi atatu hakazaterana inteko rusange idasanzwe hagatorwa umuyobozi mushya.

Pro-Femmes Twese Hamwe yashyinzwe mu mwaka 1992, kuri ubu ugizwe n’ imiryango itari iya Leta ibarirwa muri 50.
Biteganyijwe ko inteko rusange ya Pro-Femmes Twese hamwe izongera guterana muri Gicurasi umwaka utaha wa 2018 bivuze ko aribwo iyi Mpuzamiryango izatora umuyobozi mushya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa