skol
fortebet

Radio Amazing Grace yambuwe uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda

Yanditswe: Tuesday 24, Apr 2018

Sponsored Ad

Ikigo ngenzura mikorere RURA, cyafashe umwanzuro wo kwambura Radio Amazing Grace icyangombwa cyo gukora nk’ikigo cy’isakazamakuru mu Rwanda.

Sponsored Ad

Uyu mwanzuro wafashwe kuri uyu wa 24 Mata 2018 nyuma y’aho iyi radio inaniwe kubahiriza umwanzuro wa RURA wakurikiraga ibihano yafatiwe muri Mutarama 2018 kubera ikiganiro cyanyujijweho cyanenzwe kutubahiriza amahame agenga umwuga w’itangazamakuru.

Itangazo RURA yasohoye kuri uyu wa 24 Mata 2018 rigira riti “Urwego Ngenzuramikorere, RURA, uyu munsi rwambuye Amazing Grace Radio icyangombwa cy’isakazamakuru.”

Rikomeza rigira riti “Kwamburwa iki cyangombwa bikozwe nyuma y’aho Amazing Grace Christian Radio itubahirije ibikubiye mu bihano yafatiwe nyuma y’ikiganiro yatambukije ku wa 29 Mata 2018 aho umunyamakuru Nicolas Niyibikora yatutse abagore abagereranya n’ikibi. Iki kiganiro cyaje gikurikira ibindi byanengaga imyemerere y’andi madini.”

Ibitekerezo

  • murakoze gusa mumyandikire yanyu harimo ibintu biba bidasobanutse nkubwo muvuze 29 mata 2018 kdi ntituranayigeraho
    urumvako ari ukwibesha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa