skol
fortebet

RDF yagize icyo itangaza nyuma y’urupfu rw’umusirikare wayo warasiwe muri Centrafrique

Yanditswe: Tuesday 11, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’urupfu rw’umusirikare w’u Rwanda wari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Centrafrique (Minusma) yishwe arashwe mu gitero cyagabwe n’abitwaje intwaro , Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, bwatangaje ko bwababajwe cyane n’iyi nkuru y’incamugongo.
Ku mugoroba wo kuri uyu w ambere tariki ya 10 Nyakanga 2023, nibwo gitero cyagabwe n’abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro bakarasa umusirikare w’u Rwanda , ubwo yari ku burinzi na bagenzi be bari mu butumwa bw’amahoro, hafi y’agace ka Sam- Ouandja mu Ntara (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’urupfu rw’umusirikare w’u Rwanda wari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Centrafrique (Minusma) yishwe arashwe mu gitero cyagabwe n’abitwaje intwaro , Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, bwatangaje ko bwababajwe cyane n’iyi nkuru y’incamugongo.

Ku mugoroba wo kuri uyu w ambere tariki ya 10 Nyakanga 2023, nibwo gitero cyagabwe n’abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro bakarasa umusirikare w’u Rwanda , ubwo yari ku burinzi na bagenzi be bari mu butumwa bw’amahoro, hafi y’agace ka Sam- Ouandja mu Ntara ya Haute- Kotto yo mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Centrafrique.

Itangazo ry’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ryasohote mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Nyakanga, rivuga ko “RDF ibabajwe cyane n’urupfu rw’Umusirikare w’u Rwanda wari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA).”

Iri tangazo rikomeza rigira riti “RDF yamaganye iki gitero kandi irihanganisha byimazeyo umuryango n’inshuti za nyakwigendera.”

RDF ivuga ko abasirikare bayo bari mu butumwa bw’amahoro, bazakomeza kurindira umutekano abasivile mu butumwa bwa MINUSCA ndetse n’ahandi hose ingabo z’u Rwanda zifite abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa