skol
fortebet

RDF yasezereye Abasirikare 817 barimo ba Ofisiye na ba Su-ofisiye 369

Yanditswe: Monday 17, Jul 2017

Sponsored Ad

Abasirikare bagera kuri 817 barimo ba Ofisiye na ba Su-ofisiye 369 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, abandi bahagarika amasezerano y’akazi bari bafitanye na RDF abandi bakurwa mu ngabo z’u Rwanda kubera impamvu z’uburwayi.
Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru Ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Ingabo, Brigadier General Ferdinand SAFARI, rivuga ko umuhango wo gusezera no guha agaciro umurimo abo bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bakoreye igihugu, uteganyijwe kuri uyu wa 17 (...)

Sponsored Ad

Abasirikare bagera kuri 817 barimo ba Ofisiye na ba Su-ofisiye 369 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, abandi bahagarika amasezerano y’akazi bari bafitanye na RDF abandi bakurwa mu ngabo z’u Rwanda kubera impamvu z’uburwayi.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru Ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Ingabo, Brigadier General Ferdinand SAFARI, rivuga ko umuhango wo gusezera no guha agaciro umurimo abo bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bakoreye igihugu, uteganyijwe kuri uyu wa 17 Nyakanga ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura.

Rikomeza rigira riti “Kuri iki cyiciro cy’uyu mwaka wa 2017, abagera kuri 817 barimo ba Ofisiye na ba Su-ofisiye 369 barajya mu kiruhuko cy’izabukuru na ho abandi 378 bararangiza amasezerano y’akazi bari bafitanye na RDF mu gihe abandi 70 bo bakuwe muri RDF kubera impamvu z’uburwayi.”

Ni ku nshuro ya gatanu guhera mu 2013, ingabo z’u Rwanda (RDF) zishyira mu kiruhuko cy’izabukuru bamwe mu basirikare bayo hakurikijwe itegeko ryihariye rigenga Ingabo z’u Rwanda.

Iteka rya Perezida ryo mu Ukwakira 2016 rishyiraho sitati yihariye y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) rigena ko imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ari 55 kuri Ofisiye Jenerali; imyaka 50 kuri Ofisiye Mukuru n’imyaka 45 kuri Ofisiye Muto cyangwa Su-Ofisiye Mukuru.

Gusa kubera impamvu zihariye, mu nyungu z’akazi, umuyobozi ufite ububasha bwo kuzamura mu ntera ashobora kongerera Ofisiye cyangwa Su-Ofisiye Mukuru w’umwuga imyaka y’ikiruhuko cy’izabukuru, ariko ntikirenge imyaka itanu.

Nawe ubwe ashobora kwisabira kujya mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma yo gukora imyaka 20 cyangwa mu gihe hasigaye imyaka itanu kugira ngo agere ku myaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Umuyobozi ufite ububasha bwo kuzamura mu ntera ashobora gutanga ipeti rikurikiraho kuri Ofisiye cyangwa Su-Ofisiye Mukuru ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Ibigenerwa abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Ofisiye cyangwa Su-Ofisiye Mukuru w’umwuga ugiye mu zabukuru ahabwa amafaranga yagenewe abajya mu zabukuru angana n’amezi 24 y’umushahara mbumbe wa gisirikare yari agezeho, ari na yo ahabwa abasezerewe mu kazi kubera impamvu z’uburwayi bo kuri urwo rwego.

Umusirikare uri mu kiruhuko cy’izabukuru agira uburenganzira ku Kigega cyunganira hamwe na Pansiyo y’inyongera bicungwa na Ministeri y’Ingabo.

Ku basirikare bagengwa n’amasezerano, Su-Ofisiye Muto cyangwa Umusirikare Muto na we ahabwa amafaranga y’imperekeza igenerwa abarangije amasezerano ingana n’amezi 24 y’umushahara mbumbe wa gisirikare yari agezeho, kimwe n’ usezerewe kubera uburwayi.

Iyo arangije amasezerano ye, Su-Ofisiye Muto cyangwa Umusirikare Muto na we agira uburenganzira ku Kigega cyunganira gicungwa na Minisiteri y’Ingabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa