skol
fortebet

RDF yasoje igikorwa cyo gusimburanya abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro-AMAFOTO

Yanditswe: Wednesday 08, Mar 2017

Sponsored Ad

Ingabo z’u Rwanda zasoje igikorwa cyo gusimburanya abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique.
Iki gikorwa cyatangiye ku itariki 28 Gashyantare 2017. Batayo ya 13 y’Ingabo z’u Rwanda yasimbuye iy’ 101 mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique kuri uyu wa 7 Werurwe 2017.
Icyiciro cya nyuma cy’abasirikare ba Batayo y’ 101 iyobowe na Lt Col Claver Kirenga, yageze i Kigali ku itariki 7 Werurwe 2017 bazanye n’indege ya RwandAir Umurage. Icyiciro cya nyuma cy’abasirikare bagiye gusimbura (...)

Sponsored Ad

Ingabo z’u Rwanda zasoje igikorwa cyo gusimburanya abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique.

Iki gikorwa cyatangiye ku itariki 28 Gashyantare 2017. Batayo ya 13 y’Ingabo z’u Rwanda yasimbuye iy’ 101 mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique kuri uyu wa 7 Werurwe 2017.

Icyiciro cya nyuma cy’abasirikare ba Batayo y’ 101 iyobowe na Lt Col Claver Kirenga, yageze i Kigali ku itariki 7 Werurwe 2017 bazanye n’indege ya RwandAir Umurage.

Icyiciro cya nyuma cy’abasirikare bagiye gusimbura bagenzi babo bahagurutse i Kigali mu gitondo kare tariki 7 Werurwe, berekeza Bangui.

Ubwo yakiraga abasirikare ba Batayo y’101 bageze i Kigali ku kibuga cy’indege, Umugaba wa Diviziyo ya 2 y’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Eugene Nkubito yabashimiye akazi keza bakoze mu mezi 12 bamaze mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Santarafurika.

Yagize ati "RDF irabashimira ku kazi mwakoze neza. Kuba mwarambitswe imidari y’ishimwe na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika ya Santarafurika ni ikimenyetso cy’uko mwafashije abaturage ba Santarafurika."

Yakomeje abwira ingabo zikubutse mu butumwa bw’amahoro uko umutekano mu Rwanda wifashe hamwe n’iterambere ry’igihugu. Abasaba gukomera ku kinyabupfura n’izindi ndangagaciro ziranga RDF ndetse ababwira kwitegura gukomeza kuba indashyikirwa mu nshingano zibategereje zo kurinda ubusugire n’umutekano w’igihugu

Lt Col Claver Kirenga wari uyoboye Batayo y’101 mu butumwa bw’amahoro yavuze ko ashimishijwe n’uko batunganije inshingano bari bafite mu Ngabo za Loni ziri mu butumwa muri Centrafrique.

Ati "Muri Santarafurika twari dufite inshingano yo kurindira umutekano abaturage ndetse no kurinda umutekano w’abayobozi bakuru b’igihugu harimo na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika, Faustin-Archange Touadéra. Dushimishijwe ni uko izo nshingano twazitunganije."

Mu ngorane bahuye nazo mu gihe bamaze mu butumwa, Col Kirenga yavuze ko hakiri ikibazo cy’intwaro ziri mu maboko y’abasivile n’imitwe yitwara gisirikare avuga ko ari ikibazo kibangamiye umutekano w’abaturage.

Ku itariki 25 Gashyantare 2017, Perezida wa Repubulika ya Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra yambitse imidari y’ishimwe Ingabo z’u Rwanda. Azishimira ubunyamwuga, kwitanga n’ikinyabupfura bagaragaje mu butumwa bugamije kugarura amahoro n’ituze muri Centrafrique.

Src:MoD

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa