skol
fortebet

Remera: Abagenzi baheze muri gare harimo imodoka zitarenze 5, ibiciro by’ingendo byazamuwe

Yanditswe: Friday 04, Aug 2017

Sponsored Ad

Bamwe mu baturage bari mu gare ya Remera mu karere ka Kicukiro baravuga ko batishimiye uburyo babuze imodoka zo kubatwara mu byerekezo byajyagamo, ngo kubera ko ari sositeye zitandukanye bahisemo kujya kwitorero.
Bavuga ko iyaba ari umuntu wikorera ku giti cye atari gukora nk’ibyo bari kubona.Umunyamakuru wa Umuryango.rw, uri muri gare ya Remera aravuga ko harimo imodoka zigera kuri eshantu mu gihe abangenzi ari benshi.
Umwe mu bagore baganiriye na Umuryango.rw avuga ko yahageze i saa tatu (...)

Sponsored Ad

Bamwe mu baturage bari mu gare ya Remera mu karere ka Kicukiro baravuga ko batishimiye uburyo babuze imodoka zo kubatwara mu byerekezo byajyagamo, ngo kubera ko ari sositeye zitandukanye bahisemo kujya kwitorero.

Bavuga ko iyaba ari umuntu wikorera ku giti cye atari gukora nk’ibyo bari kubona.Umunyamakuru wa Umuryango.rw, uri muri gare ya Remera aravuga ko harimo imodoka zigera kuri eshantu mu gihe abangenzi ari benshi.

Umwe mu bagore baganiriye na Umuryango.rw avuga ko yahageze i saa tatu za mu gitondo ariko ko bigeze i saa tanu agitekereje ko abona imodoka, nyamara ngo yari yezeye ko imodoka ziboneka nk’ibisanzwe.

Undi mugore nawe uhagaze ku murongo muremure muri gare ya Remera yavuze ko ahamaze iminota miringo ine, ngo ahagera yabwiye ko nta modoka barabona ndetse ngo baracyategereje.

Bamwe mu baturage bari kuva gutora baracyari muri gare ya Remera mu gihe n’abandi bashaka kujya gutora babuze uko bagenda.

Ahari ni muri Nyabugogo mu masaha ya mugitondo

Uretse Remera no mu bindi bice umunyakakuru yanyuze nka Kanombe na Nyabugogo imodoka zabuze. I Nyabugogo nka saa kumi n’ebyiri za mu gitondo abajya gutorera mu ntara bari babuze imodoka ndetse n’ibiciro by’amatikie byazamuye.

Ejo ku wa 03 Kanama 2017 hari uwagiye Karongi atanze ibihumbi 3000 ndetse ngo amatike y’uyu munsi ku wa Gatanu yaraguzwe arashira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa