skol
fortebet

RIB yagaruje Million zirenga 30 zari zaribwe n’umukozi wo mu rugo

Yanditswe: Friday 20, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Mutarama 2023, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwasubije Amadolari 30,100 uwari wibwe Amadolari 32,500, ayatabonetse 2400 akaba yari yamaze gukoreshwa n’uwayibye, yayaguzemo telefoni yo mu bwoko bwa I phone n’ibindi.

Sponsored Ad

RIB ivuga ko yakiriye ikirego ku wa 12 Mutarama 2023, gitanzwe n’uwibwe ayo madolari utashatse ko amazina ye avugwa mu itangazamakuru.

RIB yahise itangira iperereza, hafatwa abantu babiri aribo Mustafa Jules na mushiki we Mutoni Cynthia, bafatirwa mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Gahengeri, Akagari ka Gihumuza, Umudugudu wa Gatare.

Bivugwa ko Mustafa amaze kwiba ayo madolari yahise ayaha mushiki we Mutoni ngo ayamuhishire, kuko bayasanze atabye mu rutoki.

Mustafa yari umukozi wo mu rugo rw’uwibwe ayo madorari aho yasobanuriye RIB ko yayibye ba nyirirugo badahari, kuri ubu akaba yemera icyaha agasaba imbabazi kuko ibyo bakoze ataribyo, n’ubwo uwo mugabo atari ubwa mbere yari yibye, kuko hari n’ikindi gihe yafashwe yibye.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, avuga ko aba bakurikiranweho ibyaha bibiri ati: “bakurikiranyweho ibyaha bibiri aribyo ubujura no guhisha ibintu bikomoka ku cyaha”.

Mustafa aramutse ahamijwe icyaha cy’ubujura yahanishwa gufungwa hagati y’umwaka cyangwa imyaka ibiri ndetse n’ihazabu ya miliyoni 1 cyangwa 2, ariko kuko yibye amadolari ayakuye mu nzu, ibyo bishobora kuba impamvu nkomezacyaha, aho ibihano bishobora kwikuba inshuro ebyiri bitewe n’uko urukiko ruzabigena.

Dr Murangira akomeza avuga ko Mutoni we, ukurikiranweho icyaha cyo guhisha ibintu bikomoka ku cyaha, bihanwa n’ingingo ya 246 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, abihamijwe n’urukiko yafungwa hagati y’umwaka n’imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga kiva ku bihumbi 100 kugera ku bihumbi 300.

Dr Murangira yashimiye abaturage bo mu Murenge wa Gahengeri batanze amakuru n’ubufatanye bagaragaje, kugira ngo abo bantu bafatwe ndetse n’imyumvire myiza yo kudahishira icyaha.

Yasabye abantu kutajya babika amafaranga n’ibindi bintu by’agaciro ahantu hadafite umutekano usesuye, ati “turasaba abantu kujya babika iby’agaciro ahantu hari umutekano, by’umwihariko hirindwa kugendana amafaranga mu ntoki. Kwirinda kwandarika, kutagira uburangare ndetse no kutagira ubuteganye buke”.

Abakekwaho ubwo bujura

Dr Murangira yabwiye abibwira ko bakwiba ntibafatwe ko bibeshya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa