skol
fortebet

RIB yataye muri yombi abantu babiri bakekwaho kwicira Dusabumuremyi mu bitaro bya Shyogwe

Yanditswe: Tuesday 24, Sep 2019

Sponsored Ad

Urwego rw’igihugu rw’ubushinjacyaha rwatangaje ko rwamaze guta muri yombi abantu babiri bakekwaho kwica uwitwa Dusabumuremyi Sylidio bamuteye ibyuma ubwo yari aho yakoreraga mu bitaro bya Shyogwe.

Sponsored Ad

Dusabumuremyi Sylidio yishwe n’abagizi ba nabi bamuteye ibyuma bamusanze muri Cantine y’ikigo nderabuzima cya Shyogwe mu karere ka Muhanga yakoreraga mu ijoro ryakeye.

RIB ibinyujije kuri Twitter yagize iti “Mu iperereza ry’ibanze hafashwe abantu babiri bakekwa kugira uruhare muri ubwo bwicanyi. Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane abamwishe n’icyo bari bagambiriye. RIB irasaba umuntu wese waba afite amakuru yafasha iperereza kubakoze ubu bwicanyi ko yayatanga kuri station ya RIB imwegereye.”

Dusabumuremyi yari afite umugore wakoraga muri icyo kigo nderabuzima bari bafitanye abana babiri.

Amakuru aravuga ko aba bicanyi babiri bishe Dusabumuremyi binjiye muri iki kigo nderabuzima kuri moto,baca ku barinzi bari ku muryango, hagati ya saa kumi n’ebyiri n’igice na saa moya, barangije baramwica barasohoka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa