skol
fortebet

Rubavu: Polisi y’u Rwanda yangije litiro 800 z’inzoga z’inkorano

Yanditswe: Saturday 15, Jul 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa kane tariki ya 13 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu yangije inzoga z’inkorano zigera kuri litiro 800 zizwi ku izina ry’amandare.
Izi nzoga zikaba zarafatiwe mu rugo rw’uwitwa Uwamahoro Claudine w’imyaka 30 utuye mu kagari ka Busigari , umurenge wa Cyanzarwe.
Iki gikorwa cyo kwangiza izi nzoga cyabereye mu ruhame, aho nyuma abaturage bahawe ubutumwa bwo kwirinda kuzinywa, kuko ziba zitujuje ubuziranenge kandi zikabagiraho ingaruka nyinshi.
Umupolisi ushinzwe (...)

Umupolisi ushinzwe guhuza abapolisi n’abaturage mu karere ka Rubavu Inspector of Police (IP) Solange Nyiraneza yarababwiye ati: “Mwirinde mwene izi nzoga kuko ziba zitujuje ubuziranenge, kandi umuntu wazinyoye aba meze nk’umusazi, iyo amaze gusinda atangira kwishora mu busambanyi, gufata abagore n’abana ku ngufu, ndetse akagira n’urugomo rwa hato na hato.”

Yakomeje ababwira ati:”Ikindi cyatuma muzirinda, ni uko uwagizwe imbata n’izi nzoga atitabira umurimo umuteza imbere, ahubwo zimusigira ubukene nyuma yo gupfusha ubusa na duke yari afite.”

Yababwiye ko uwazinyoye nta kintu na kimwe atinya, akenshi usanga intonganya n’amakimbirane ndetse n’ihohotera rishingiye ku gitsina mu muryango we.

IP Nyiraneza yashoje ashimira abaturage batanga amakuru y’aho abakekwaho gucuruza no gukora izi nzoga baherereye kuko ariyo atuma bafatwa, anakomeza abasaba gukomeza kujya batangira amakuru ku gihe kuko bituma habaho gukumira ibyaha bitaraba, kandi bigafasha mu gucunga umutekano.

Ibitekerezo

  • Nanjye ibi Polisi ivuga narabyiboneye peee, ejo bundi nari ndi ku gasanteri ka Ruramba, mbona umugabo wanyweye nyirantare yabaye nk’umusazi neza neza. Abaturage nibo bamutwaye mu maboko bajya kumuryamisha. Mbega igisebo. Ni ukuzireka rwose

    Ni Ndorimana Piyer Porisi Yigihugu Nikaze Urego Muguca Ibyagiriza Anaba Bigihu Murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa