skol
fortebet

Rubavu: Umugore yataye uruhinja mu musarani rutabarwa n’abaturage

Yanditswe: Wednesday 03, Apr 2019

Sponsored Ad

Abaturage bo mu karere ka Rubavu batabaye umwana w’uruhinja wajugunywe mu musarani na nyina wari umaze akanya gato amubyaye.

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo taliki ya 02 Mata 2019,nibwo abaturage bakoze ibishoboka byose batabara uyu mwana w’uruhinja ubwo yari ajugunywe mu musarani na nyina wari umaze kumubyara nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Burengerazuba, CIP Innocent Gasasira.

Yagize ati: “Kuwa Kabiri ahagana saa munani, polisi muri Busasamana yakiriye telephone iturutse ku baturage b’Umudugudu wa Kinyandaro, bavuga umugore wabyaye akajugunya uruhinja mu musarani uri hafi aho."

Biravugwa ko uwiteguraga kubyara yavuye mu nzu mu gicuku, akabyara, yarangiza akajugunya iyo nzirakarengane mu musarani. Mu gusubira mu nzu nka nyuma y’isaha, ngo yabwiye murumuna we ko yari arimo kwibyaza uruhinja rwaza rukagwa mu musarani.

CIP Gasasira ati: “Murumuna w’umubyeyi yahise asohoka mu nzu yiruka ahamagara abaturanyi ngo batabare. Kubw’amahirw, abaturage, nubwo bari bahamagaye polisi kuri Station ya polisi ya Busasamana, bakoze ibishoboka byose basenya umusarani bakuramo uruhinja ari ruzima.

Yakomeje avuga ko umubyeyi n’uruhinja bahise bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Busasamana ngo bitabweho, nyuma boherezwa ku Bitaro bya Gisenyi. Umwana ngo akaba ameze neza ndetse na nyina wagize utubazo ducye dutewe no kutabyara neza nawe ngo arimo koroherwa.

“Turashaka gushima gutabara byihuse kw’abaturage mu gutabara ubuzima bw’inzirakarengane y’uruhinja, ndetse n’ubuzima bwa nyina, uteri umeze neza,” uyu ni CIP Gasasira.

Hagati aho ariko, uyu mubyeyi wabyaye uruhinja akarujugunya mu musarani ategereje gushinjwa mu butabera abaganga nibaramuka bamusezereye yakize.

Source:Bwiza.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa