skol
fortebet

Rulindo: Umubitsi wa SACCO akurikiranyweho kurigisa arenga miliyoni y’ amafaranga y’ u Rwanda

Yanditswe: Tuesday 14, Feb 2017

Sponsored Ad

Umubitsi wa Koperative yo kubitsa no kugurizanya (SACCO Izuba Base) yatawe muri yombi n’ inzego z’ umutekano akekwaho kurigisa arenga miliyoni y’ amafaranga y’ u Rwanda.
SACCO Izuba Base iherereye mu murenge wa Base mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’ amajyaruguru.
Uyu mukozi yafashwe nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe n’ubuyobozi bw’ iyo Sacco, bikaza kugaragara ko hari amafaranga ari kubura, ubwo buyobozi buhita bubimenyesha Polisi.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru Inspector of Police (IP) (...)

Sponsored Ad

Umubitsi wa Koperative yo kubitsa no kugurizanya (SACCO Izuba Base) yatawe muri yombi n’ inzego z’ umutekano akekwaho kurigisa arenga miliyoni y’ amafaranga y’ u Rwanda.

SACCO Izuba Base iherereye mu murenge wa Base mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’ amajyaruguru.

Uyu mukozi yafashwe nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe n’ubuyobozi bw’ iyo Sacco, bikaza kugaragara ko hari amafaranga ari kubura, ubwo buyobozi buhita bubimenyesha Polisi.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko bakimara kumenya iby’iri bura ry’aya mafaranga, uwari umubitsi byavugwaga ko ari mu ba mbere bakekwa, yahise atabwa muri yombi, ariko ubugenzuzi n’iperereza rikaba rikomeje kugira ngo amenyekane niba nta yandi mafaranga yabuze, cyangwa niba nta bandi bantu bari inyuma y’inyerezwa ryayo.

Yavuze ati ”Nubwo ubugenzuzi n’iperereza bikomeje kandi bikaba bishobora kugira ibindi byerekana, twafashe umwanzuro wo kuba tumufashe kugira ngo adatoroka. Turizera ko iperereza rikomeje hari ibindi bintu rizagaragaza ku inyerezwa ry’aya mafaranga.”

IP Gasasira yakomeje avuga ko imicungire mibi y’ibya rubanda ari icyaha gihanwa n’amategeko, asaba abacunga ibya rubanda kwirinda kubicunga nabi.
Mu kwezi gushize, Polisi ya Nyagatare yataye muri yombi abantu babiri barimo umuyobozi wa Sacco ya Nyagatare bakekwaho kunyereza amafaranga arenga miliyoni 4 y’iyo Sacco.

Ingingo ya 325 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umukozi wese urigisa umutungo, amafaranga, impapuro zivunjwa amafaranga, ibyemezo by’imari n’inyandiko bya Leta cyangwa bitari ibya Leta cyangwa ibintu byimukanwa by’undi yabikijwe ku bw’umurimo ashinzwe; wonona cyangwa urigisa, akoresheje uburiganya, impapuro zifite agaciro k’imari, yabikijwe cyangwa yahawe ku bw’umurimo ashinzwe; ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe.

Ibi bibaye mu gihe nta kwezi kurashyira polisi y’ u Rwanda itaye muri yombi Umuyobozi wa Koperative yo kubitsa no kugurizanya ya Matimba (SACCO Matimba) Liliane Dushimimana n’ umubitsi wayo Mugabo, bakekwaho kunyereza arenga miliyoni enye z’ amafaranga y’ u Rwanda.

Ni mu gihe kandi mu mpera kwa Mutarama 2017 SACCO ya Ngoma mu karere ka Huye yibwemo agera kuri miliyoni ebyiri n’ ibihumbi magana atatu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa