skol
fortebet

Rulindo: Umurambo wa DASSO wavumbuwe mu ishyamba n’abana bashakaga inkwi

Yanditswe: Thursday 18, Jul 2019

Sponsored Ad

Umu DASSO witwa Nshimiyimana Denis wakoreraga mu murenge wa Cyinzuzi mu karere ka Rulindo yasanzwe mu ishyamba yishwe n’ abantu bataramenyekana.

Sponsored Ad

Saa tanu z’ amanywa zo kuri uyu wa Kane 18 Nyakanga 2019, nibwo abana batashyaga inkwi mu ishyamba ryo muri aka gace rizwi ku izina rya ‘Jebeka’ babonye umurambo wa nyakwigendera Nshimiyimana Denis bahita babimenyesha abantu bakuru.

, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Cyinzuzi ,Sebagabo Nkunzingoma Zazou, yatangarije UKWEZI dukesha iyi nkuru ko Nshimiyimana Denis ejo yiriwe ku murenge ku kazi, ataha nimugoroba ngo yongeye kugaragara uyu munsi saa tanu z’ amanywa yishwe.

Yagize ati “Amakuru yamenyekanye saa tanu z’ amanywa, tujyayo dusanga ari DASSO wayoboraga abandi mu murenge wa Cyinzuzi.”

Umurambo wa Nyakwigendera wabonetse mu kagari ka Rudogo, umudugudu wa Munini mu ishyamba, ubonywe n’ abana batashyaga inkwi.

Gitifu Sebagabo avuga ko mu bigaragarira amaso Nshimiyimana Denis yishwe, nubwo abantu bamwishe bataramenyekana ndetse abakozi b’ urwego rw’ ubugenzacyaha RIB batangiye iperereza kuri ubu bwicanyi.

Amakuru iki kinyamakuru cyahawe n’abatuye hafi y’ aho uyu murambo wabonetse avuga ko nimugoroba yanyereye mu kabari k’ ahitwa I Musenyi.

Nta muntu uzwi bari bafitanye amakimbirane, gusa yishwe nyuma y’ umunsi umwe avuye mu bikorwa by’ umukwabo wo gufungira abacuruzi batishyura neza imisoro ya Leta.

Biteganyijwe ko umurambo urajyanwa mu bitaro bya Polisi ku Kacyiru gukorerwa isuzuma mbere y’ uko ushyingurwa.

Inkuru: UKWEZI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa