RURA yatangaje ibiciro bishya by’amazi yemeza ko bibereye buri Munyarwanda

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 13 May 2019 Yasuwe: 5911

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’inzego z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), cyatangaje ibiciro bishya by’amazi nyuma y’iminsi benshi binubira ibyari bisanzwe.

Kuri uyu wa mbere tariki 13 Gicurasi, nibwo RURA iri kumwe n’ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura basobanuriye abanyamakuru ibijyanye n’ibiciro bishya by’amazi, ngo byashyizweho hitawe kuri buri kiciro Umunyarwanda abarizwamo mu gukoresha amazi.

RURA yatangaje ko yagabanyije Abanyarwanda mu ibyiciro bitatu bitewe n’amazi ya WASAC bakoresha.

Icyiciro cya mbere kirimo abakoresha litiro ziri hagati ya zero na 5000 (0m3 -5m3) mu kwezi, aho umuntu azajya yishyura FRW 340/1m3 (ni ukuvuga litiro 1000).

Ikiciro cya kabiri kigizwe n’abakoresha guhera kuri litiro 5000 kugeza kuri litiro 20 000 bazishyura FRW 720 kuri litiro 1000.

Ikiciro cya gatatu kigizwe n’abakoresha hagati ya litiro 20 000 na litiro 50 000 mu kwezi, bazajya yishyura 845Frw kuri litiro 1000 bakoresheje.

Lt Col Patrick Nyirishema ukuriye RURA yavuze ko igiciro cyariho cyashyizweho tariki 01 Gashyantare, 2019.

Avuga ko amazi Umuturarwanda agura, yishyura amafaranga agera kuri 26.2% y’ayo yakabaye atanga andi Leta ikaba ari yo iyamwishyurira.

Yavuze ko kiriya giciro batangaje cyashyizweho hitawe ku mikoro make ya bamwe, ndetse ngo harebwa uko idolari rimwe rya America rivunjwa muri iki gihe.

Patricie Uwase, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) yavuze ko bagiye kuzakoresha miliyoni $282 mu kugeza amazi mu migi yose y’u Rwanda, kuko ngo Abanyarwanda bazaba bafite amazi 100% muri 2024.

Aimee Muzora Umuyobozi wa WASAC yavuze ko mbere yo gushyiraho igiciro cy’amazi bareba byinshi birimo aho aturuka, uko asukurwa n’ibikoresho bakoresha.

Source:UMUSEKE

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble franko

    ibi biciro ni ibyari bisanzweho baherukaga gushyiraho abantu binubiraga none se ubu bakosoye iki?bigaragara ko igiciro cyikubye 220%.

    4 days ago
  • chat_bubble Nganda

    za ntumwa zarubanda twatoye muminsi ishize zirabivugaho iki? ubu ntizibona ko rubanda ruriguhendwa n’ibyibanze mubuzima nk’amazi koko? amazi abuze mumubiri w’umuntu ahita apfa ,ibi ninko guhenda amaraso kundembe iyakeneye.

    4 days ago
  • chat_bubble franko

    ibi biciro ni ibyari bisanzweho baherukaga gushyiraho abantu binubiraga none se ubu bakosoye iki?bigaragara ko igiciro cyikubye 220%.

    5 days ago

Inzindi nkuru

MINEDUC yafatiye ibyemezo ikibazo cy’abana bajya gushaka ishuri mu bihugu...

Mu rwego rwo gukumira burundu ikibazo cy’abana bambuka umupaka bakajya...
17 May 2019 Yasuwe: 1582 2

U Rwanda rwaje ku mwanya wa 2 nk’ahantu habereye kwakira inama zikomeye muri...

Ishyirahamwe Mpuzamahanga rishinzwe ibyo gutegura Inama zikomeye (ICCA)...
16 May 2019 Yasuwe: 2112 2

Kigali: Umugabo yatashye yasinze agwira umwana we w’uruhinja...

Umugabo utuye mu mudugudu wa Kabuye,Akagari ka Kagunga, mu murenge wa...
16 May 2019 Yasuwe: 3405 0

Menya byinshi ku Cyogajuru cya mbere cyakozwe n’abanyarwanda cyamuritswe mu...

Rwasat-1 ni icyogajuru cya mbere gikozwe bigizwemo uruhare n’abanyarwanda...
15 May 2019 Yasuwe: 1878 1

Robot yitwa Sophia yatangaje benshi kubera imbwirwaruhame yatanze muri...

Imashini kabuhariwe ifite ubwenge budasanzwe yitwa “Sophia”,yashimishije...
15 May 2019 Yasuwe: 3175 0

TAS2019: Perezida Kagame yasabye Afurika kubyaza umusaruro umurongo mugari...

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,Paul Kagame,yavuze ko Abatuye Afurika...
15 May 2019 Yasuwe: 1055 0