skol
fortebet

Rusizi: Abantu 20 bafunzwe bakekwaho kuroga harimo uvugwaho kwihindura imbwa

Yanditswe: Saturday 10, Feb 2018

Sponsored Ad

Abaturage barimo abagore n’abagabo bo mu midugudu itanu y’akagari ka Mpinga ni mu murenge wa GIKUNDAMVURA wo mu karere ka Rusizi bafungiwe kubiro by’uyu murenge aho bakekwaho kuroga.
Ubuyobozi bw’uyu murenge bwo buvuga ko nibamara gutanga amakuru bakeneweho baza kubarekura.
Intandaro y’ifatwa ry’aba baturage ngo ni uko umwe muri bo aherutse kuvugwaho kuroga umuturanyi we yari yararagije inka,maze ubuyobozi bukoresha inama uwo abaturage bavugagaho uburozi wese yarafashwe kuwa kane tariki ya 8 (...)

Sponsored Ad

Abaturage barimo abagore n’abagabo bo mu midugudu itanu y’akagari ka Mpinga ni mu murenge wa GIKUNDAMVURA wo mu karere ka Rusizi bafungiwe kubiro by’uyu murenge aho bakekwaho kuroga.

Ubuyobozi bw’uyu murenge bwo buvuga ko nibamara gutanga amakuru bakeneweho baza kubarekura.

Intandaro y’ifatwa ry’aba baturage ngo ni uko umwe muri bo aherutse kuvugwaho kuroga umuturanyi we yari yararagije inka,maze ubuyobozi bukoresha inama uwo abaturage bavugagaho uburozi wese yarafashwe kuwa kane tariki ya 8 Gashyantare maze bafungirwa ku biro by’akagari ka Mpinga dore ko aba bagore n’abagabo baturuka mu midugudu itanu y’aka kagari.

Aba baturage bose barahakana ibyo bashinjwa ahubwo bakavuga ko ari inzangano z’abaturanyi bababeshyera ko ari abarozi ko ahubwo ari inzangano ziri mu murenge wa Gikundamvura.

Umwe muri aba baturage yagize ati "Njyewe sindoga nibyo nari maze kwandika twemeye ko ingo tuzitanga abayobozi bakagenda bakazisaka. Hari n’ abanyamasengesho basenga abakaba bavumbura umuntu uroga nabo agende basenge".


Uyu ni umwe muri abo baturage bafashwe bakekwaho uburozi, aha yari agwaramye mu cyumba cy’ ibiro by’ Umurenge wa Gikundamvura, yabwiye TV1 dukesha iyi nkuru ko atabasha kwicara kubera inkoni yakubiswe n’ abaDASSO.

Yagize ati "Bankubise...bariya ba Dasso. abajijwe niba bamukubise ku buryo atabasha kwicara yasubije YEgo"

Muri aba bafunzwe harimo uvuga ko abaturage bamuvugaho ko yihindura imbwa ndetse akaba ari n’ umucuraguzi gusa ngo nta muturage abivugira mu ruhame ngo abe yavuga ngo yihinduye imbwa amureba.

Ubuyobozi bw’uyu murenge wa Gitambi mu karere ka Rusizi buvuga ko aba baturage bafashwe mu rwego rwo kubahungisha abaturanyi babo ngo batabagirira nabi ariko nyuma yo kubabaza ku byo bakekwaho baraza kubarekura basubire mu ngo zabo.

Daniel Ndamyimana ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Gikundamvura avuga ko aba baturage bafashwe mu rwego rwo kubahungisha bagenzi babo ngo batabagirira nabi.

Ati "Byatangiye bitutumba abaturage bavuga ko baraza kwihorera noneho abo baturage tubazana mu rwego rwo kubarindira umutekano. Nyuma yo kugira ibyo tubabaza turabarekura basubire mu ngo zabo"

Mu Karere ka Rusizi hakunda kumvikana ikibazo cy’ uburozi ndetse rimwe na rimwe ubuyobozi bugahana abakekwaho kuroga bukoreshe inkoni. Gusa muri Rusange Leta y’ u Rwanda ntabwo yemera ko uburozi bubaho.

Ibitekerezo

  • Aka n’akumiro. Amarozi se wayajyana muri leta?!

    ARIKO NJYE BYARANYOBEYE PE!KUBONA RETA IVUGA NGO NTIYEMERA KO ABAROZI BABAHO SE NUKUVUGA NGO NONEHO NA SATANI NTIYEMERA KO IBAHO?OK,UBWO RERO ABAROZI REKA BAZAMARE ABANDI NZABA NDORA.

    Ariko nyamara abantu bazashira niba Leta idahagurutse ngo ihagarare ,abantu barayishiraho kubera amarozi ,dore nkange bamaze kunyicira abantu2 babaroze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa