skol
fortebet

Sankara yagaragaye mu ruhame bwa mbere iwabo ku ivuko [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 05, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’igihe kinini Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara afunguwe ku mbazi za Perezida Kagame benshi bakibaza aho yazimiriye yongeye kugaragara mu ruhame.
Ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki ya 29 Kamena 2023 nibwo Nsabimana Callixte yagaragaye mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byabereye mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza.
Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi icyenda bikanavugwa ko muri icyo gikorwa Nsabimana (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’igihe kinini Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara afunguwe ku mbazi za Perezida Kagame benshi bakibaza aho yazimiriye yongeye kugaragara mu ruhame.

Ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki ya 29 Kamena 2023 nibwo Nsabimana Callixte yagaragaye mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byabereye mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza.

Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi icyenda bikanavugwa ko muri icyo gikorwa Nsabimana Callixte yari ahari kuko abashyinguwe mu cyubahiro harimo n’abo mu muryango we wa hafi.

Ku wa 24 Werurwe 2023 nibwo Nsabimana na Paul Rusesabagina bari barahamijwe ibyaha by’iterabwoba, bafunguwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, hamwe n’abandi 18 bari muri dosiye imwe.

Mu bihe bitandukanye, Nsabimana yakunze kuvuga ko Jenoside yamugize imfubyi afite imyaka 12, ko ayo mateka yamugizeho ingaruka mu mitekerereze, “ari na byo Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya bashingiyeho banyangisha Leta y’u Rwanda."

Kugeza ubu Nsabimana aracyagengwa n’Ubushinjacyaha, kuko ubwo yarekurwaga yategetswe kwitaba Umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze rw’aho atuye, aho ubushinjacyaha bukorera, inshuro imwe mu kwezi ku munsi wagenwe n’Umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa