skol
fortebet

Sgt Robert uheruka gutoroka u Rwanda yahishuye ubuzima bubi ari guhura nabwo

Yanditswe: Thursday 03, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Sgt Maj Kabera Robert usigaye ubarizwa mu Gihugu cya Uganda aho yatorokeye mu mpera za 2020, akimara kubona ko RDF yatangiye kumukoraho iperereza ku byaha byo gusambanya umwana we , yahishuye ubuzima bushaririye asigaye abamo.

Sponsored Ad

Ibi yabitangarije mu kiganiro n’umusore uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Kambale Jay wiyita amazina anyuranye ku mbuga nkoranyambaga arimo “Kasuku” cyangwa se “Jay Squeezer”.

Ni ikiganiro cyamaze isaha irenga, kirimo n’aho Sgt Maj Kabera yavuze ko abayeho nabi aho ari mu buhungiro muri Uganda, ku buryo yifuza ko abantu bamufasha. Yageze n’aho atanga nimero ya telefoni ye, ariko inshuro nyinshi yabwiwe ko yataha mu Rwanda akaba ariho afashirizwa, yashwishurije uyu musore baganiraga.

Ati “Nka njye koko, none se imyaka hafi ya yose nayimaze mu Rwanda, imyaka isigaye mwanyihoreye nkayiba muri Uganda amahoro [...] ni ikihe kibazo nteje u Rwanda? Njye ndi mo nsenga Imana yanjye.”

Kimwe mu bintu byagarutsweho muri iki kiganiro, ni ibijyanye n’imikoranire ya Sgt Maj Kabera n’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda by’umwihariko RNC.

Byakunze kuvugwa ko uyu wahoze ari umusirikare w’u Rwanda, yageze muri Uganda, akiyunga ku bagize umutwe wa RNC.

Sgt Maj Kabera yahise abaza uwo bakoranaga ikiganiro niba RNC ikibaho, akomeza avuga ko “Afande” Kayumba ataravugana nawe. Yakomeje avuga ko adashobora gusuzugura Kayumba na rimwe kuko yigeze kumuyobora.

Yakomeje ati “Na Habyarimana yari Afande na Castar Nsabimana ni Afande.”

Ubwo yari ageze muri Uganda, ngo yavuganye n’umuntu witwa Sulah Nuwamanya, umwe mu bahuzabikorwa ba RNC muri Uganda, unagira uruhare mu gushakira intwaro uyu mutwe.

Ati “Amenye ko nje inaha, baranshakisha, baranamfasha. Wibuke ko iyo udafite amahitamo ukora icyo aricyo cyose.”

Uwo baganiraga yahise amubwira ko umunsi yahuraga na Nuwamanya ari nabwo yinjiye muri RNC, undi avuga ko icyo gihe yagombaga kuvugana n’uwo abonye wese.

Mu mvugo ze, yavuze ko kimwe mu byatumye atoroka igisirikare, ari uko ngo atahabwaga agaciro ndetse ko nta n’ubutumwa bw’akazi yigeze ahabwa mu myaka irenga 29 yamaze mu Ngabo z’u Rwanda.

Gusa uko ikiganiro cyakomezaga, hari aho yageraga akivuguruza mu mvugo. Urugero hari aho yageze, abajijwe ku muntu wamwise ingengera, avuga ko atari yo, ko ari umuntu wari wubashywe mu gisirikare agendana n’abakomeye.

Ati “Njyewe ndagendana na Perezida, ndagendana n’abayobozi, ndagenda ahantu hose, bakantuma aha n’aha, ndicarana n’abakomeye, naba ingegera gute? Nurira indege nkajya guhagararira ingabo za Afurika zose. Ni njye wahagaze muri Bangladesh mu ngabo zose n’iz’Abanyamerika, ari njye wataramye. Ni ikintu kitigeze kibaho, ndagenda ndajya muri za Qatar.”

Yabajijwe niba hari inama yagira Kayumba Nyamasa n’abandi bashaka guhungabanya umutekano w’igihugu akunda, asubiza ko ntayo.

Ati “Imyaka yose nabayeho nshobora guhugura Jenerali cyangwa nkamwigisha [amasomo ya gisirikare ajyanye n’uko abasirikare batambuka ku karasisi], ariko guha inama Afande, kugira ngo mfate jenerali mugire inama, mubwire nti Afande uri mu nzira mbi, Afande ukora ibi bidakwiriye, yambwira ati wabibonye ute, wambonye nkora iki? [...] kugira ngo njye kuvuga ikosa rya Afande Kayumba […] naba nitumbukije bihagije.”

Ikiganiro cyakomeje, Kabera abazwa ati “Ariko urabizi neza ko Kayumba ari icyihebe? Ibyo urabyemera cyangwa ntubyemera?” Mu gusubiza yagize ati “Icyihebe yakabaye yitegaho ibisasu akaza agaturikana n’umuntu.”

Abajijwe icyo yumva iyo abantu bavuze RNC, yagize ati “Numva ko ari Abanyarwanda bishyize hamwe, bafite gahunda zabo, bashaka wenda gutera leta, cyangwa kuyikuraho cyangwa se umunsi w’izina bakazaza kwiyamamaza nabo bagapiganwa bagatorwa cyangwa bakamaganwa banyuze mu nzira z’imishyikirano.”

Iyo RNC avuga izapiganira imyanya y’ubuyobozi mu Rwanda, ni yo yagize uruhare mu bitero bya grenades zakomerekeje abanyarwanda abandi bakabura ubuzima bwabo hagati ya 2010 na 2013. RNC kandi yari umwe mu mitwe y’iterabwoba yari igize icyiswe P5 cyari gikubiyemo abatavuga rumwe na Leta bahungabanyije umutekano bakora ibitero binyuranye mu majyaruguru y’u Rwanda ndetse no mu burengerazuba.

Uyu mugabo yavuze ko ajya akurikira ibiganiro bya RNC “Bimwe nkabinenga ibindi nkabyemera”.

Yabajijwe kuri Jean Paul Turayishimiye, wahoze akuriye Ubutasi mu Mutwe w’Iterabwoba wa RNC. Atuye i Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yavuze ko amuzi “nk’umusore w’imfura”.
Nubwo ku ruhande rumwe yemeza ko atigeze ahabwa amahirwe yo kujya mu butumwa bw’akazi hanze y’igihugu, we ubwe yiyemerera ko yoherezwa na Bangladesh na Qatar, ku buryo hari bamwe babibonamo nko kuba yaravangiwe mu miterereze.

Sgt. Maj. Kabera, ni umuhanzi wakoze indirimbo zitandukanye zirimo izamamaye mu myaka icumi ishize nk’iyo yise “Impanda” n’izindi. Yagiye aririmba kandi izindi ndirimbo nyinshi zirata ubutwari bw’Ingabo z’u Rwanda dore ko ari n’umwe mu bari bagize itsinda ry’ingabo z’igihugu riririmba rizwi nka “Army Jazzy Band”.

Ibitekerezo

  • MUMUREKE NAZA KUNGUFU TUZABONANA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa