skol
fortebet

Twiteguye kugera ahantu hose hashoboka kugeza no ku rugo rwa buri muturage-Ngarambe François

Yanditswe: Wednesday 12, Jul 2017

Sponsored Ad

Umunyamabanga mukuru wa FPR-Inkotanyi, Ngarambe François, yavuze ko mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wabo Paul Kagame bazakora uko bashoboye bakagera muri buri Karere, ngo hari naho bazagera ku rugo rwa buri muturage.
Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Gataty tariki ya 12 Nyakanga 2017. Ingengabihe y’amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe tariki ya 4 Kanama 2017, igaragaza ko ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira ku wa 14 Nyakanga birangire ku wa 3 (...)

Sponsored Ad

Umunyamabanga mukuru wa FPR-Inkotanyi, Ngarambe François, yavuze ko mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wabo Paul Kagame bazakora uko bashoboye bakagera muri buri Karere, ngo hari naho bazagera ku rugo rwa buri muturage.

Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Gataty tariki ya 12 Nyakanga 2017. Ingengabihe y’amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe tariki ya 4 Kanama 2017, igaragaza ko ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira ku wa 14 Nyakanga birangire ku wa 3 Kanama.

Francois Ngarambe yavuze ko nta gushidikanya bizeye intsinzi, ashingira ku kuba abanyarwanda bashima kandi barakiriye imigabo n’imigambi ya FPR-Inkotanyi iri no mu byo yabagejejeho mu myaka ishize bari ku buyobozi.

Francois Ngarambe ati “Ibyo Perezida yakoze birivugira, ibyo azakorera abanyarwanda ni ibishimangira ibyo bagezeho. Tuzongera imbaraga kugira ngo tugere aho u Rwanda rwifuza.”

Ngo mu gihe cyo kwiyamamaza bazagera ku rugo ku rundi hifashishijwe abakorerabushake.Yavuze ko umukandida wiyamamaza atajya kuri buri rugo ariko ko hari n’abandi bazamwamamaza.

Ati “ Mu gihugu, umukandida wa RPF Inkotanyi azajya mu turere twose. Hamwe ashobore no gukora ahantu habiri bitewe n’uko akarere gateye n’uko kangana ashobore gukorera ahantu habiri hatandukanye. Ariko umukandida agire n’abandi bamwamamaza bazajya ku nzego zo hasi."

Yungamo ati :" Ku mirenge, ku tugari yewe n’inzu ku yindi, nabyo bizakorwa ntabwo umukandida ariwe ujya mu rugo rw’ umuntu hari abakorerabushake, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bazakomeza gukora umurimo wo kwamamaza urugo ku rundi nyuma y’aho Nyakubahwa Perezida wa Repubulika azaba avuye kwiyamamaza.”

Kwiyamamaza kw’abakandida biratangira kuri uyu wa gatanu, umukandida wa FPR akazatangirira mu karere ka Ruhango kuwa gatanu akazasoreza mu karere ka Gasabo ku itariki 02/08 mbere gato y’amatora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa