skol
fortebet

u Burundi bwanyomoje raporo ya ONU ibushinja gufasha imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda

Yanditswe: Sunday 06, Jan 2019

Sponsored Ad

Igihugu cy’u Burundi cyamaganye Raporo yo ku wa 31 Ukuboza 2018 yatangajwe n’impuguke z’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano,ibushinja gufatanya na RD Congo gutera inkunga imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Leta y’ u Burundi,Willy Nyamitwe yahakanye aya makuru y’uko bafasha uruhurirane rw’imitwe yashinzwe na Kayumba Nyamwasa igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Yagize ati “Murumva neza ko ari ibintu bidafite ishingiro cyane ko n’ ibyo bavuga bagira bati n’ inkuru mbarirano. Bagira bati twarabwiwe, twumvise ngo, twabwiwe n’ aba. Nta kintu na kimwe bafite cyerekana ko u Burundi buri mu nzira nk’ iyo ishobora guhungabanya umutekano muri kano karere.”

Nyamitwe yavuze ko ibivugwa ko u Burundi buha P5 inkweto, imyenda, imiti n’ intwaro kugira ngo ikomeze gutera imbere ari ibinyoma ndetse iyi raporo y’aka kanama ka ONU yabeshye.

Raporo ya Loni yagaragaje ko mu Burundi hari umuntu witwa Rashid ushinzwe kwakira abarwanyi bashya binjira muri P5 ariko Nyamitwe avuga ko uwo muntu ntawe uba mu Burundi.

Ku kijyanye no kuba u Burundi bushinjwa guha imbunda P5 , Nyamitwe avuga ko imbunda zo mu Burundi zifite numero asaba ko uzafata imbunda yanditseho numero yo mu Burundi yazayigaragaza.

Ku rundi ruhande Amb. Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ubabanyi n’ Amahanga mu Rwanda ushinzwe Afurika y’ Iburasirazuba, yabwiye BBC ko u Rwanda rwemereranya n’ iyi raporo ivuga ko u Rwanda rufasha imitwe irurwanya, agashimangira ko ibiri muri iyo raporo u Rwanda rusanzwe rubizi.

Yagize ati “Kiriya cyegeranyo ntabwo cyadutangaje kuko ibigikubiyemo ni ibyo dusanzwe tuzi natwe, bivuga ko umutwe wa P5 ni ukuvuga impuzamashyaka y’ imitwe itanu irimo RNC ya Kayumba Nyamwasa na FDU-Inkingi ndetse n’ indi mitwe bafite umutwe wo guhungabanya umutekano mu Rwanda no mu karere ntabwo byadutangaje”.

Raporo y’aka kanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi igaragaza ko umutwe w’iterabwoba wa P5 uhuriyemo amatsinda atanu akorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri RDC no mu Burundi arimo Amahoro People’s Congress (AMAHORO-PC), Forces Démocratiques Unifées-Inkingi (FDU INKINGI), People’s Defence Pact-Imanzi (PDP-IMANZI), Socialist Party-Imberakuri (PS IMBERAKURI) na Rwanda National Congress (RNC) yose iyoborwa na Kayumba Nyamwasa.

Source:Ukwezi.com

Ibitekerezo

  • UN aho kuvuga gusa,nigende ibarwanye.UN Missions zose zikoresha 9 Billions/Milliards USD buri mwaka.Nukuvuga hafi RWF 7 740 000 000 000. Bihwanye n’inshuro hafi 4 za Rwanda Annual Budget !!!.UN ijyaho muli 1945,intego yayo yali "kuzana amahoro ku isi". Nyamara kuva yajyaho,habaye intambara amagana ku isi hose.Nta gihugu na kimwe yari yazanamo amahoro,ahubwo ibihugu 9 byakoze Atomic Bombs ku buryo isaha n’isaha byakoresha izo atomic bombs isi yose igashira.Uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa, UN yarananiwe.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa n’Ubwami bw’imana gusa.Nkuko dusoma muli Daniel 2:44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,YESU ahabwe kuyobora ISI ayigire Paradizo nkuko Revelations 11:15 havuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa