skol
fortebet

U Rwanda na Zambia byiyemeje gufatanya kubaka amahoro arambye

Yanditswe: Wednesday 21, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ibihugu by’u Rwanda na Zambia, byiyemeje gufatanya kubaka amahoro arambye, kuyasigasira no kubyaza umusaruro umubano mwiza bifitanye bityo ababituye bakarushaho kubyungukiramo.
Ibyo ni bimwe mu bikubiye mu biganiro abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ku munsi wa Kabiri ari nawo wa nyuma w’uruzinduko rw’iminsi 2 Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema yagiriraga mu Rwanda. Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’uko Perezida Hakainde Hichilema agiranye ikiganiro mu muhezo na mugenzi we Perezida Paul (...)

Sponsored Ad

Ibihugu by’u Rwanda na Zambia, byiyemeje gufatanya kubaka amahoro arambye, kuyasigasira no kubyaza umusaruro umubano mwiza bifitanye bityo ababituye bakarushaho kubyungukiramo.

Ibyo ni bimwe mu bikubiye mu biganiro abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ku munsi wa Kabiri ari nawo wa nyuma w’uruzinduko rw’iminsi 2 Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema yagiriraga mu Rwanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’uko Perezida Hakainde Hichilema agiranye ikiganiro mu muhezo na mugenzi we Perezida Paul Kagame, aba bombi bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru.

Abakuru b’ibihugu byombi bashimangiye ubushake bwabo bwo guteza imbere ubuhahirane n’ubutwererane hagati y’Abanyarwanda n’Abanya-Zambia, ibihugu bifite abaturage benshi b’urubyiruko nkuko bimeze ku mugabane wa Afurika wose muri rusange.

Aha Perezida Kagame yagaragaje ko amahoro n’umutekano ari inkingi ikomeye ibihugu byombi byubakiyeho mu gushakira umuti ibibazo by’ubukungu n’imibereho myiza y’ababituye.

Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema nawe yashimangiye akamaro k’amahoro n’umutekano mu iterambere ry’ibihugu byombi n’umugabane wa Afurika muri rusange, asaba abaturage b’ibihugu byombi kwirinda gukerensa amahoro bafite ahubwo bakarushaho kuyasigasira kuko ari yo shingiro rya byose.

Kugira ngo ubutwererane hagati y’ibihugu byombi burusheho gutera imbere kandi umukuru w’igihugu cya Zambia yasabye abayobozi ku mpande zombi gukorana mu buryo buhoraho, ashimangira ko kuva yagera ku buyobozi avugana kenshi na Perezida Kagame nk’inshuti ye y’imena.

Uretse kuba bihuriye mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ibihugu by’u Rwanda na Zambia binahuriye mu muryango w’isoko rusange rihuza ibihugu 21 byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo, COMESA, umuryango unayobowe na Perezida Hakainde Hichilema muri iki gihe.

Perezida Hakainde Hichilema yavuze ko hari ibikomeje gukorwa, kugira ngo intego z’isoko rusange zigerweho, kandi ko Zambia iri kwigira hamwe n’u Rwanda kunoza uburyo bwo gukoresha indangamuntu y’ikoranabuhanga izoroshya imigenderanire, no kunoza ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko amasezerano ibihugu bya Zambia bifitanye ashingiye ku butwererane, ubucuruzi, n’ubuhinzi, kandi hakomeje intambwe mu kuyashyigikira dore ko ibihugu byombi binafitanye amasezerano y’ubuhahirane n’imigenderanire, aho hari indege ikora ingendo zijya muri Zambia mu murwa mukuru Rusaka buri munsi ivuye mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa