skol
fortebet

U Rwanda rugiye kwakira inama ya Transform Africa 2017, iziga ku iterambere ry’ imijyi

Yanditswe: Thursday 30, Mar 2017

Sponsored Ad

U Rwanda rugiye kongera kwakira Inama nyafurika yiga ku iterambere iteganyijwe, iya 2017 (Transform Africa 2017) iziga ku iterambere ry’ imijyi y’ Afurika.
Iyo nama iteganyijwe kuva 10 kugeza 12 Gicurasi 2017, izayoborwa na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame biteganyijwe ko izitabirwa n’abantu basaga 3000.
Muri bo hari abakuru b’ibihugu, impuguke mu ikoranabuhanga , abayobozi b’ibigo n’abahanze udushya muri urwo rwego. Bazaganira ku bufatanye hagati ya za leta n’abikorera ku guteza imbere (...)

Sponsored Ad

U Rwanda rugiye kongera kwakira Inama nyafurika yiga ku iterambere iteganyijwe, iya 2017 (Transform Africa 2017) iziga ku iterambere ry’ imijyi y’ Afurika.

Iyo nama iteganyijwe kuva 10 kugeza 12 Gicurasi 2017, izayoborwa na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame biteganyijwe ko izitabirwa n’abantu basaga 3000.

Muri bo hari abakuru b’ibihugu, impuguke mu ikoranabuhanga , abayobozi b’ibigo n’abahanze udushya muri urwo rwego. Bazaganira ku bufatanye hagati ya za leta n’abikorera ku guteza imbere ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika.

Hamadoun Toure, umuyobozi wa Smart Africa, yateguye iyo nama ku bufatanye na Repubulika y’u Rwanda, yavuze ko uyu mwaka bazaganira ku iterambere ry’imijyi ya Afurika, kuko ari yo gisubizo ku bwiyongere bukabije bw’abaturage kuri uyu mugabane.

Ati “Imijyi ni ingenzi ku iterambere ry’ubukungu cyane cyane ku mugabane wa Afurika wahuye n’ubwiyongere bukabije bw’abaturage mu myaka 20 ishize.”

Toure yavuze ko hakanewe gushyira ubwenge ku gihe mu guteganya ahazaza h’imijyi, ibihugu bigashyira imbere ibikorwaremezo bishingiye ku ikoranabuhanga.

Muri iyo nama abahanga mu by’itumanaho bazungurana ibitekerezo ku buryo ba rwiyemezamirimo bafite ibikorwa by’udushya mu ikoranabuhanga bafatanya n’inzego za Leta mu iterambere ry’urwo rwego bikaba igisubizo cyo guhindura umugabane wa Afurika mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Abo ba rwiyemezamirimo bazahabwa umwanya wo kumurika ibyo bamaze gukora, ndetse bamwe muri bo bagerageje guhanga ibisubizo byo guteza imbere imijyi myiza kandi igezweho bahabwe ibihembo.

Muri iyo nama kandi hazamurikwa gahunda ya Afica Smart City Blueprint ikubiyemo ingamba zo kuzamura imijyi myiza kuri uyu mugabane, n’iya Africa Smart Women Initiative ishyira imbere uruhare rw’abagore mu guteza imbere ikoranabuhanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa