skol
fortebet

U Rwanda rutanga miliyoni 70 buri kwezi ku bagororerwa IWAWA

Yanditswe: Saturday 09, Jun 2018

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ Ikigo cy’ Igihugu cy’ igororamuco mu Rwanda aratangaza ko kugorora abana b’ inzererezi baba barakuwe mu mihanda hirya no hino bakajyanwa IWAWA bitwara Leta y’ u Rwanda miliyoni 70 buri kwezi hatabariwemo imishahara y’ abashinzwe ku bitaho.

Sponsored Ad

Bosenibamwe yabitangaje mu muhango wo gusubiza mu miryango abana 63 bari munsi y’imyaka 17 basoje amasomo bahabwaga mu kigo cya Gitagata giherereye mu karere ka Bugesera kigororerwamo abana b’ inzererezi.

Magingo aya i Gitagata abana b’ abahungu barenga 200 bose bafashwe bazerera. Bosenibamwe Aime uyobora ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco avuga ko ubu mu bikorwa byo kugorora abafashwe bihangayikishije Leta kuko ubu nk’ikigo cy’Iwawa gusa gitwara amafaranga agera kuri miliyoni 70 ku kwezi hatarimo imishahara y’abakozi, naho nk’aba bana b’i Gitagata nabo hakagenda miliyoni zigera kuri 7.

Yagize ati “IWAWA nk’ uko nabivuze biradutwara amafaranga atari munsi ya miliyoni 70 ku kwezi, utabariyemo imishahara y’ abakozi bashinzwe kubagorora. Biraduhenze cyane kuko dushyize hamwe biradutwara amafaranga atari munsi ya miliyoni 80”

Akenshi abana bacika ababyeyi babo zimwe mu mpamvu bavuga nka nyirabayazana harimo amakimbirane mu ngo hamwe n’ubukene.

Madame Alvera Mukabaramba umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu by’umwihariko ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko ababyeyi bakwiye kumva inshingano zabo ku bana babo.

Aba bahoze ari inererezi bahabwaga amasomo y’igororamuco I Gitagata,ababyeyi babo bavuze ko bishimiye kongera kubona abana babo bakavuga ko noneho ubu icyo bagiye gukora ari ukwicarana n’aba bana babo bakabaganiriza.

Kuri ubu ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco mu Rwanda kivuga ko muri rusange Urubyiruko ibihumbi 15 mu gihugu bamaze kugororwa,muri bo abagorowe b’abana bari munsi y’imyaka 18 baragera ku bihumbi 4.

Usibye n’aba bana bari mu bigo bigorora inzererezi Leta y’ u Rwanda ivuga ko kuri ubu ihangayikishijwe bikomeye n’ikibazo cy’abana b’inzererezi bagera ku 2000 bakizerera hirya no hino mu mihanda.

Muri 2016, Ubwo Nsengimana Philbert yari akiri Minisitiri w’ Urubyiruko n’ Ikoranabuhanga yatangaje ko 71% by’ ingengo y’ imari yahabwaga iyi minisiteri yakoreshwaga IWAWA.

Ibitekerezo

  • Bosenibamwe baramuhitana kubona avugako ubuzererezi bw abana buterwa n ubukene kandi nta bukene buri mu gihugu cyacu. Yisubireho ko yibeshye kuko rapport zose zerekana ko ubukene bwacitse mugihugu cyacu ahubwo ko tugomba gufasha ibihugu byo hanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa