skol
fortebet

U Rwanda rwababajwe n’ibihugu bikomeye biri kuburira abaturage babyo kudasura bimwe mu bice byo mu Rwanda

Yanditswe: Thursday 25, Apr 2019

Sponsored Ad

Mu minsi ishize ibihugu bikomeye birimo Ubufaransa na Canada byaburiye abaturage babyo kwitwararika igihe basuye u Rwanda ndetse bibabwira ko bagomba kwitondera gusura ibice bimwe na bimwe birimo pariki y’Ibirunga ndetse no gusura ibice byegereye umupaka warwo na Uganda,ibintu byababaje u Rwanda.

Sponsored Ad

Ku rubuga rwa Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubufaransa ahari igice cyagenewe kugira inama abashaka kugirira ingendo mu bihugu binyuranye, haragaragaraho ahantu hatatu ho mu Rwanda, Leta y’ Ubufaransa igira inama abaturage babwo kutajya muri iki gihe.

Ubufaransa ngo ntibwizeye umutekano wo muri Parike y’Ibirunga ariyo mpamvu bwasabye abaturage babwo kwitondera kuyisura.Ubufaransa bwasabye abaturage babwo kwirinda gutemberera ku mipaka y’u Rwanda na Uganda.Abaturage b’Ubufaransa babwiwe ko bakwiriye kwirinda inzira ica ku butaka mu gihe bibaye ngombwa ko bakora urwo rugendo.

Ubufaransa bwasabye abaturage babwo kwirinda gusura ishyamba rya Nyungwe cyangwa ngo baryambukiranye banyuze ku muhanda nyabagendwa.

Canada nayo yanditse ku gice cyagenewe inama zihabwa abaturage bayo bajya mu mahanga, ibwira abajya mu Rwanda ko ‘bakwiye kwitwararika bikomeye bari mu Rwanda bitewe n’ibibazo by’umutekano muke mu bihugu bituranye narwo’.

Mu kiganiro Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) Nduhungirehe Olivier, yabwiye IGIHE ko ibyo ibi bihugu bitangaza atari byo kandi u Rwanda rugiye kuganira nabyo bikabihindura.

Yagize ati “Ntabwo ari byo, ibyo bandika ntabwo bihuje n’ibiri mu Rwanda, murabizi umutekano hariya mu Birunga no muri Nyungwe urahari, ibyo bavuga ntabwo bihuye n’ukuri ariko tuzabiganira na bo turebe ko babihindura.Tuzabaganiriza tubabaze ariko nyine hagomba kuba harimo na biriya by’icengezamatwara ry’iriya mitwe yitwaje intwaro ivuga ibintu bidahuye n’ukuri.”

U Rwanda rushobora guhura n’ikibazo cy’igabanuka rya ba mukerarugendo kubera aya matangazo yo kubabuza gusura ibice bimwe by’igihugu.

Ibitekerezo

  • ibi biterwa nuko akenshi tutajya twitaba telephone zabanyamakuru bakorera itangazamakuru mpuza mahanga ngo duhakane ibyo ba Sankara baba bamaze kivugiraho. ririya n’ikosa rikomeye birangira umuturage yigatiye ibyo ba Sankara bavuze kuko umunyamakuru avuga ko yashatse kuvugana nabo kuruhande rwu Rwanda bakanga gufata 4ne. ubu igisigaye ni ugushaka abo bahagarariye ibihugu bose hano bakajyanwa gutemberezwa aho bavuga ko hari umutekano muke, kuko turabizi neza igihugu cyose kiratekanye kandi umutekano nicyo gishoro igihugu cyacu dufite urumva ko ntawapfa kuwuhungabanya duhari.

    Ikibazo ni kuki bavuze aho hantu? Ese koko nta kibazo gihari? Ese gikemurwa gute? Imbunda ninko kwa Habyarimana inkotanyi zateye akinangira amahanga akaba ariyo amubwira ko agomba kuganira nabo bantu bitaba ibyo bakamukupira kawunga. Yahise yibwiriza. Twagombye kureba niba abo bantu koko ibyo bavuga nta kintu na kimwe gifatika kirimo kuko ubu nibo mu myaka iri imbere hashobora kuza abandi bavugisha urundi rurimi. Ntabwo ubwo twaba tureba kure. Twagwa mu mutego abandi baguyemo.

    Ndumva ibi Sezibera ariwe wagombye kuza kubisobanura. Ndetse agafata indege akajya gusobanurira abo bazungu ko nta gikuba cyacitse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa