skol
fortebet

U Rwanda rwahakanye amakuru avuga ko hari Umunyarwandakazi warasiwe muri Uganda

Yanditswe: Saturday 07, Sep 2019

Sponsored Ad

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda Rtd. Maj. Gen. Frank Mugambage yahakanye yivuye inyuma amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru The New Vision ko umukobwa warasiwe I Mbarara kuwa Kane ari umunyarwanda.

Sponsored Ad

Ambasaderi Mugambage yabwiye The New Times ko aya makuru yatanzwe n’iki kinyamakuru ko umukobwa warashwe mu ijoro ryo kuwa Kane w’iki cyumweru ari propaganda ya Leta ya Uganda yo guhimba imyirondoro igamije gusebya leta y’u Rwanda.

Yagize ati “Twagerageje gushaka amakuru.Icyo twamenye nuko ari umunya Uganda nubwo hari propaganda yakozwe n’ibitangazamakuru ivuga ko ari umunyarwanda.”

Byavumbuwe ko uyu mugore wishwe ari Merina Tumukunde w’imyaka 37 ndetse ngo akomoka mu Karere ka Mbarara.Uyu mugore yarashwe ari kumwe n’umugabo umurinda.

Ibi binyoma bigamije gushotora u Rwanda byakwirakwijwe mu binyamakuru hafi ya byose byo muri Uganda ndetse n’imbuga nkoranyambaga.

Iyi nkuru yo kuvuga ko umunyarwanda yarasiwe muri Uganda yari igamije kwambika isura mbi u Rwanda no gushyira izina ryabwo muri ubu bwicanyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa