U Rwanda rwashyize hanze impapuro zo guta muri yombi Kayumba Nyamwasa n’abandi bayobozi ba P5

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 30 January 2019 Yasuwe: 2351

Leta y’u Rwanda yamaze gushyira hanze impapuro zo guta muri yombi Kayumba Nyamwasa uyobora umutwe wa RNC urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Kayumba Nyamwasa uherutse gushinga umutwe witwa P5ukomatanyije amashyaka 5 ya politiki iba muri RDC,yasabiwe gutabwa muri yombi agafungwa na Leta y’u Rwanda.

U Rwanda rurifuza ko uyu mugabo wahungiye muri Afurika y’Epfo yatabwa muri yombi n’iki gihugu, akaryozwa ibyaha byo gushaka guhungabanya umutekano w’ u Rwanda we n’abandi bayobozi bagize umutwe w’abarwanyi uzwi nka P5 nk’ uko byatangajwe na Radiyo Mpuzamahanga y’ Abafaransa RFI.

Raporo y’ Umuryango w’ Abibumbye iherutse kugaragaza ko Kayumba Nyamwasa afite uruhare muri uyu mutwe wa P5 bivugwa ko ukorera mu mashyamba ya Repubulika ya Demukarasi ya Kongo mu bice bya Uvira na Fizi.

Amashyaka akomatanyirijwe muri P5 ni Amahoro People’s Congress (AMAHORO-PC), Forces Démocratiques Unifées-Inkingi (FDU INKINGI), People’s Defence Pact-Imanzi (PDP-IMANZI), Socialist Party-Imberakuri (PS IMBERAKURI) na Rwanda National Congress (RNC) iyoborwa na Kayumba niyo agize P5.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

HUYE:Misigaro n’ umugore we Mariya bitabye Imana bagasiga umwana wabo mu...

Misigaro Charles wari ufite imyaka 67 n’ umugore Maniraguha Mariya bitabye...
23 May 2019 Yasuwe: 4533 0

Nsabimana Callixte “Sankara” yemeye ibyaha byose ashinjwa avuga ko n’inyoni...

Nsabimana Callixte “Sankara”, yemereye imbere y’urukiko ibyaha byose ashinjwa...
23 May 2019 Yasuwe: 3684 2

Sankara yagejejwe imbere y’urukiko aho agomba kwisobanura ku byaha 16...

Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara wigambye ibitero bitandukanye byagiye...
23 May 2019 Yasuwe: 1801 1

Col.Byabagamba yavuze ko afungiwe mu Kato urukiko rutarabitegetse

Colonel Tom Byabagamba wahoze akuriye umutwe w’abasirikare barinda Perezida...
22 May 2019 Yasuwe: 4771 0

Ubushinjacyaha bwashyikirije dosiye ya Nsabimana Callixte “Sankara”urukiko

Ubushinjacyaha bwamaze gushyikiriza urukiko dosiye irimo ibirego bushinja...
22 May 2019 Yasuwe: 1825 0

Umwe mu bana batorotse gereza ya Nyagatare ku munsi w’ejo yafashwe

Umwana witwa Tuyishimire Alphonse watorotse Gereza y’Abana ya Nyagatare...
22 May 2019 Yasuwe: 2707 1