U Rwanda rwatangaje impamvu inama ya kabiri yiga ku masezerano ya Angola itabaye
Yanditswe: Monday 21, Oct 2019
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga,Amb.Nduhungirehe Olivier,yatangaje ko u Rwanda rutegereje ubutumire bwa Uganda ku byerekeye inama ya kabiri yiga ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Uganda yo kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi.
Amb.Nduhungirehe Olivier yabwiye IGIHE ko Uganda ariyo ifite urufunguzo rw’iyi nama ya kabiri yiga kuri aya masezerano yasinyiwe I Luanda muri Angola,ariyo mpamvu hategerejwe ubutumire buzaturuka i Kampala.
Yagize ati "Abanya-Uganda nibo bagomba gutanga ubutumire, twe ntabwo ari twe dutumira.”
Ku bijyanye n’imyanzuro yafatiwe mu nama ya mbere yabereye I Kigali kuwa 16 Nzeri , Amb.Olivier Nduhungirehe yavuze ko "nta kintu gishya kirabaho".
Mu myanzuro yari yafatiwe muri iyi nama ya mbere, harimo ko inama ikurikiraho yo kureba aho ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano rigeze, yagombaga kuzaba nyuma y’iminsi 30 uhereye igihe inama ya mbere yabereye,ariko ubu iyo minsi imaze kurengaho itanu, u Rwanda rutegereje ubutumire.
Aya masezerano yasinyiwe i Luanda muri Angola ku wa 21 Kanama 2019 hagati y’u Rwanda na Uganda, agamije guhosha ubwumvikane buke bumaze iminsi hagati y’ibihugu byombi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *