skol
fortebet

Uburengerazuba: Abantu 6 barimo abagore 3 bacumbikiwe na polisi kubera gucuruza urumogi

Yanditswe: Wednesday 07, Jun 2017

Sponsored Ad

Abantu 6 barimo abagore batatu bafunzwe na Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba nyuma yo gufatanwa urumogi mu turere twa Rubavu, Rusizi, Rutsiro na Nyamasheke. Bafashwe mu bihe bitandukanye ku matariki ya 4 n’iya 5 Uku kwezi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire. yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku bikorwa Polisi y’u Rwanda isanzwe ikora byo gucunga umutekano no gukumira ibyaha, ariko biturutse nanone no ku (...)

Sponsored Ad

Abantu 6 barimo abagore batatu bafunzwe na Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba nyuma yo gufatanwa urumogi mu turere twa Rubavu, Rusizi, Rutsiro na Nyamasheke. Bafashwe mu bihe bitandukanye ku matariki ya 4 n’iya 5 Uku kwezi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire. yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku bikorwa Polisi y’u Rwanda isanzwe ikora byo gucunga umutekano no gukumira ibyaha, ariko biturutse nanone no ku makuru Polisi yahawe n’abaturage ko hari abo bakekaga bafite urwo rumogi.

Babiri muri bo aribo Uwamahoro Aline na Uwimbabazi Patrick bafatiwe mu modoka itwara abagenzi ubwo bavaga Rubavu berekeza mu karere ka Muhanga tariki ya 4 Kamena bafite mu gikapu ibiro bine by’urumogi. Uwo munsi kandi Uwitwa Nyabyenda Francois nawe yafatiwe mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi afite udupfunyika 95 tw’urumogi. Bukeye bwaho tariki ya 5, Polisi yafashe Nyirahakizimana Aziza na mugenzi we Nyirandaribitse Valerie bafite udupfunyika 1180 tw’urumogi ndetse uwo munsi hafatwa undi witwa Abdulkarim Emmanuel afite ibiro 3 n’igice by’urumogi mu karere ka Nyamasheke.

CIP Kanamugire agira inama abantu yo kureka gukoresha ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi kuko Polisi y’u Rwanda iri maso kandi yiteguye gufata uwo ariwe wese ubyishoramo. Umuvugi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’I Burengerazuba yavuze kandi ko bigira ingaruka mbi ku buzima bwabo ndetse binabadindiza mu iterambere ryabo no ku miryango yabo kubera gufungwa iyo babifatiwemo.

CIP Kanamugire yashimiye abaturage kubera iyi mikoranire myiza na Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego kuko aribyo bituma bakomeza kugira umutekano usesuye ndetse n’ibyaha bigakumirwa. Yabasabye gukomeza kurushaho gutanga amakuru y’icyo bakeka ko ari icyaha kuri Sitasiyo ya Polisi ibegereye cyangwa se ku zindi nzego zibishinzwe.

Gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa kubikwirakwiza bihanwa n’ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda aho igira iti:

”Umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000)”.

Iyo ngingo ikomeza igira iti:” Umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000)”.
SRC: RNP

Ibitekerezo

  • Dukomeze kurushaho gutanga amakuru y’ibyo dukeka ko ari icyaha kuri Sitasiyo ya Polisi itwegereye cyangwa se ku zindi nzego zishinzwe umutekano , bizadufasha kugera ku mutekano usesuye, kandi n’abacuruzi n’abanywa ibiyobyabwenge bizabafasha kugera kumajyambere arambye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa