skol
fortebet

Ubushinjacyaha bwashyikirije dosiye ya Nsabimana Callixte “Sankara”urukiko

Yanditswe: Wednesday 22, May 2019

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bwamaze gushyikiriza urukiko dosiye irimo ibirego bushinja Nsabimana Callixte uzwi ku izina rya Sankara wahoze ari umuvugizi w’umutwe wa FLN wigambye guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Sponsored Ad

Sankara wafashwe kuwa13 Mata 2019, u Rwanda rukemeza ko rumufite ku wa 30 Mata 2019,ashinjwa ibyaha bitandukanye birimo iterabwoba ndetse no kwigamba guhungabanya umutekano w’igihugu.

Nkuko Ubushinjacyaha bukuru bwabinyujije ku rukuta rwabo rwa Twitter, bwemeje ko bwamaze gushyikiriza urukiko dosiye irimo ibyaha Sankara ashinjwa kugira ngo habeho ibijyanye no kubimumenyesha.

Ibi ngo byakozwe nyuma y’iperereza bwakozwe bufatanyije n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB.

Nsabimana Callixte “Sankara” yatangarije ibinyamakuru mpuzamahanga ndetse no ku mbuga nkoranyambaga ko umutwe wa FLN yari abereye umuvugizi wafashe ishyamba rya Nyungwe ndetse yigamba ibitero by’ahitwa Nyabimata muri Nyamagabe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa