skol
fortebet

Uko isi yiriwe kuwa 14 Mutarama 2019:Perezida Kagame yakiriye Perezida Obiang Nguema wa Guinée équatoriale

Yanditswe: Monday 14, Jan 2019

Sponsored Ad

Perezida Teodoro Obiang Nguema wa Guinea Equatoriale yabaye perezida wa mbere usuye u Rwanda muri 2019 aho yakiriwe neza cyane na Perezida Kagame bagirana ibiganiro byihariye.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 14 Mutarama 201, nibwo perezida Teodoro Obiang Nguema yageze I Kigali uruzinduko rw’ umunsi umwe ,aho yashimye uko yakiriwe ndetse asaba Perezida Kagame gusura igihugu cye.

Abakuru b’ ibihugu byombi babanje kugira ibiganiro mu muhezo nyuma bakurikirana isinywa ry’ amasezerano hagati y’ ibihugu byombi babona kugeza ku itangazamakuru ubutumwa bageneye abaturage.

Perezida Kagame yavuze ko ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano mwiza ndetse ko uruzinduko rwa Nguema ruzatuma urushaho kuba mwiza.

Perezida Kagame yashimye uruhare iki gihugu cyagize mu gihe cy’ amavugurura y’ Umuryango w’ Afurika yunze Ubumwe ndetse asaba abashoramari bacyo kuza kuyishora mu Rwanda kuko rworoheje ibijyanye na Visa.

Perezida Nguema yashimiye uko yakiriwe mu Rwanda asaba Perezida Kagame kuzakorera uruzinduko rw’ akazi mu gihugu cye.

Perezida Nguema yashimiye Kagame intambwe ikomeye yagejeje kuri Afurika yunze ubumwe ndetse n’ukuntu yahinduye u Rwanda igihugu cyiza.

Ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano atatu. Amasezerano ku ishyirwa mu bikorwa rya Komisiyo Ishinzwe Imikoranire hagati y’ ibihugu byombi, amasezerano y’ Ubutumwa buhagarariye buri gihugu mu kindi, aya yashyizweho umukono n’Abaminisitiri b’ ububanyi n’ amahana mu bihugu byombi. Amasezerano arebana n’ ubwikorezi bwo mu kirere yashyizweho umukono na Jean de Dieu Uwihanganye ,Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ ibikorwaremezo ushinzwe ubwikorezi na Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga wa Guinee Equatoriale Simeón Oyono Esono Angue.

Minisitiri Munyakazi yatunguwe n’uko hari abarimu basibye akazi ku munsi wa mbere w’itangira ry’umwaka


Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr. Munyakazi Isaac,yatunguwe no gusanga abarimu bamwe basibye akazi ku munsi wa mbere w’itangira ry’umwaka w’amashuli 2019.

Dr Munyakazi yakurikiranye uko ibigo by’amashuri byatangije amasomo y’umwaka w’amashuri wa 2019 aho yazengurutse mu bigo by’amashuri byo mu mujyi wa Kigali birimo; GS St Famille, GS Apacope, Muhima Primary School, GS Kimisagara, Ecole Secondaire Scientifique Islamique i Nyamirambo na GS St André Nyamirambo.

Dr Munyakazi yageze kuri GS St André Nyamirambo asanga abarimu bose basibye abanyeshuli bari mu ishuli bonyine.

Yahise ahamagaza umuyobozi ushinzwe amasomo ngo aze asobanure, maze asobanura ko yamaze guha abana ingengabihe (Time table),ariko abarimu atamenye impamvu bataje ku kazi.

Abarimu bataje ku kazi ku munsi wa mbere banditswe ndetse bagomba kwihanangirizwa dore ko hari ababigize ingeso kudatangirira igihe.

Umunyeshuli yirukanwe muri Kaminuza kubera guhoberera umusore mu ruhame bagaterurana

Mu gihugu cya Misiri umukobwa yirukanwe muri kaminuza kubera amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ari guhoberana bidasanzwe n’umukunzi we bigana.

Ubuyobozi bwa kaminuza ya Al-Azhar uyu mukobwa yigaho bwatangaje ko uyu mukobwa yirukanwe burundu kubera ko yishe itegeko ribuza umuhungu n’umukobwa batashyingiranywe guhoberana byimazeyo.

Mu kwezi gushize nibwo aya mashusho y’uyu mukobwa utavuzwe amazina yakwirakwiriye agera ku buyobozi bwa kaminuza bwamuhanye bwihanukiriye cyane.

Muri aya mashusho,yagaragaje umusore apfukamye hasi umukobwa aza yiruka nk’iya gatera aramuhobera amugwamo wese nk’abari gusabana kuzabana byatumye abayisilamu bifata ku munwa.

Umuvugizi w’iyi kaminuza, Ahmed Zarie yavuze ko bahisemo kwirukana uyu mukobwa muri iyi kaminuza kubera iyi mico itari iya Misiri yazanye.


Umukobwa w’umu Rasta yirukanwe mu ishuli ryo muri Kenya bitera urunturuntu

Umukobwa ufite imyemerera ya Rastafarian yirukanwe ku ishuli yigagaho azira umusatsi we muremure yanze kogosha.

Uyu murasitakazi witwa Makeda Ndinda yabwiye abanyamakuru ko yabwiwe n’ushinzwe imyitwarire ko agomba guhitamo kimwe hagati y’uburasita ndetse no kwiga.

Ndika yavuze ko yabwiwe ko Abayisilamu aribo bonyine bemerewe kwitwikira mu mutwe we atemerewe gukora ibyo ashatse gusa ababyeyi be bahise bandikira Minisitiri w’uburezi muri Kenya ngo amurenganure.

Iki kibazo cy’uyu mukobwa cyatigishije Kenya cyane kuko umuryango wa Katiba Institute urengera uburenganzira bwa muntu wahagurutse kuburanira uyu mwana.

Andy Murray yatsinzwe umukino ushobora kuba uwa nyuma kuri we nk’umukinnyi wa Tennis

Icyamamare mu Bwongereza mu mukino wa Tennis,Andy Murray cyatsinzwe n’Umunya Espagne Roberto Bautista Agut amaseti 3-2 (6-4 6-4 6-7 (5-7) 6-7 (4-7) 6-2 ) mu mukino w’icyiciro kibanza w’irushanwa rya Australian Open.

Uyu munsi nibwo imikino y’irushanwa rya Australian Open rya mbere muri 4 akomeye muri tennis aba buri mwaka ryatangiye ibyamamare bitandukanye birimo Rafael Nadal,Roger Federer n’abandi batsinda,ariko uyu mwongereza we yasezerewe bituma benshi mu bakunzi ba Tennis bababara dore ko aherutse gutangaza ko arambiwe ububabare ahorana kubera imvune yagiriye muri uyu mukino yanze gukira.

Andy Murray yavuze ko azasezera nyuma y’irushanwa rya Wimbledon ribera iwabo gusa ashobora kutazahagera kuko afite imvune yamuzengereje itamwemerera gukina.

Murray yemeje ko nasezererwa muri Australian Open ashobora guhagarika Tennis kuko ibya Wimbledon atabyizera.

Nyuma y’umukino w’uyu munsi yagize ati “Niba uyu ariwo mukino wanjye wa nyuma nsoje neza.Natanze ibyo nari mfite iri joro ariko ntibyari bihagije.Niba nifuza kuzagaruka I Melbourne ngomba kubagwa neza.Nzagerageza uko nshoboye.”

Mu myaka 15 Murray amaze akina yatwaye amarushanwa akomeye muri Tennis azwi nka Grand slams inshuro 3 gusa ntazi neza niba azakomeza gukina kubera uburibwe ahorana.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa