skol
fortebet

Uko isi yiriwe tariki 4 Kamena 2018: Mu Rwanda ba Minisitiri 2 bashyigikiye impenure, hanze 25 bahitanywe n’ iruka ry’ ikirunga

Yanditswe: Monday 04, Jun 2018

Sponsored Ad

Amb. Nduhungirehe na Minisitiri Busingye ntibavuga rumwe n’abanenga abanyeshuri bambara impenure
Minisitiri w’ ubutabera Jonston Busingye
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, ntavuga rumwe n’ababyeyi, abarezi n’abandi bakomeje kugaragaza ko bahangayikishijwe n’imyambarire y’abakobwa cyane cyane abiga mu mashuri yisumbuye ‘basigaye bambara nk’abagiye mu birori’.
Nduhungirehe kuri (...)

Sponsored Ad

Amb. Nduhungirehe na Minisitiri Busingye ntibavuga rumwe n’abanenga abanyeshuri bambara impenure

Minisitiri w’ ubutabera Jonston Busingye

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, ntavuga rumwe n’ababyeyi, abarezi n’abandi bakomeje kugaragaza ko bahangayikishijwe n’imyambarire y’abakobwa cyane cyane abiga mu mashuri yisumbuye ‘basigaye bambara nk’abagiye mu birori’.

Nduhungirehe kuri Twitter, yagaragaje ko atemeranya n’aba binubira iyi myambarire y’abana b’abakobwa kuko ari imyumvire itajyanye n’igihe.
Yagize ati “Birarambiranye ko abana b’abakobwa bahozwa ku nkeke kubera imyambarire yabo. Ibi ntabwo bihuye n’igihe tugezemo.”
Yongeyeho ko ikibazo kidafite abana b’abakobwa ahubwo ari abagabo birirwa babareba bagashaka kubagenera uko bambara.
Yagize ati “Ufite ikibazo hano ntabwo ari umukobwa wambaye ijipo, ahubwo ni umugabo uhora umureba, akamugenzura maze akamugenera ibyo yambara. Dukeneye kurenga iyi myumvire idafututse.”

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, we yavuze ko ‘iyo myumvire idafite ishingiro idakenewe’.
Bamwe mu bakurikiye iki kiganiro kuri Twitter, bagaragaje ko ikibazo gikwiye gushakirwa mu muco n’uburere mu miryango. Uwitwa Kubwimana Hassan yavuze ko iyo myambarire ikwiye gukosorwa kuko idakwiye.
Yagize ati “Iyi myambarire mu nzira abantu bashobora kubika amaso bakabyirengagiza, ikibazo kiza kuri uriya mwarimu gabo umwigisha, kuri bariya basore bigana, iyo myambarire nikosorwe rwose ntibikwiye.”

Guatemala: 25 nibo bamaze kumyekana ko bahitanywe n’ iruka ry’ ikirunga


Perezida wa Guatemala Jimmy Morales yashyizeho iminsi 3 y’ icyunamo cyo kunamira abantu 25 bahitanywe n’ iruka ry’ ikirunga cyarutse ejo ku Cyumweru kikuzuza urwokotsi mu kirere.

Uganda: Polisi yafashwe abagiye mu myigaragambyo bitwaje isanduku bashyinguramo


Perezida w’ abadepite muri Uganda

Polisi ya Uganda uyu munsi yataye muri yombi abantu bagiye kwigaragambiriza imbere y’ inteko ishinga amategeko ya Uganda bashinja Leta kwigira ntibindeba ku kibazo cy’ abaturage bashimutwa bamwe bakicwa. Polisi ya Uganda iherutse gushyira ahagaragara imibare ivuga ko abantu 40 batangiye ikirego ko bashyimushwe mu bihe bitandukanye 20 muri bo byari ukubeshya 8 barishwe abandi ibyabo yavuze ko bitarasobanuka.

Ifatwa ku ngufu ry’ abanyeshuri b’ abakobwa muri Kenya ryateje imyigaragambyo

Abakobwa biga mu ishuri ryisumbuye ricumbikira abanyeshuri ‘Moi Girls High School riherereye mu mujyi wa Nairobi uyu munsi bazindukiye mu myigaragambyo mu marembo y’ ishuri ryabo bamagana ifatwa ku ngufu ryakorewe umwe mu bakobwa bigaga ku wa Gatandatu w’ icyumweru gishize. Abagabo batatu binjiye muri dortoire(mu cyumba bararamo) bafata ku nguvu uwo mu kobwa bagenzi barahunga. Aba banyeshuri bamwe bari bambaye imyenda y’ ishuri y’ icyo kigo banafite ibyapa byamagana akarengane mugenzi wabo yakorewe.

Congo nta bushake ifite bwo kugenzura imashini zizakoreshwa mu matora y’ umukuru w’ igihug

Komisiyo y’ amatora muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo iragaragaza ko idashishikajwe no kugenzura imashini zizakoreshwa mu matora y’ umukuru w’ igihugu ateganyijwe tariki 23 Ukuboza. (Jeune Afrique)

Cote d’ Ivoire Alassane Ouattara yatangaje ko azongera akiyamamaza

Perezida Ouattara ngo azongera yiyamamaze nubwo itegeko ritabimwemerera

Perezida wa Cote d’ Ivoire Alassane Ouattara yatangaje ko kuri wa 3 Kamena 2018 yatangaje ko aziyamamariza manda ya gatatu 2020 ubwo azaba asoje manda ebyiri yemererwa n’ Itegeko nshinga. Ku bw’ Alassane Ouattara ngo aho kugira ngo iterambere arimo kugeza kuri iki gihugu rihagarare ingingo zimwe ziri mu itegeko nshinga zahindurwa.(Jeune Afrique)

Minisitiri w’ Intebe wa Madagascar yeguye ku bw’ ineza y’ igihugu

Minisitiri w’Intebe w’igihugu cya Madagascar, Olivier Mahafaly Solonandrasana yeguye ku mirimo ye mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’imvururu za politiki zishobora kubangamira amatora uyu mwaka. Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rwategetse Perezida Hery Rajaonarimampianina gushyiraho Guverinoma nshya irimo Minisitiri w’Intebe ushyigikiwe n’amashyaka yose kuba yeguye biratuma Perezida abasha gushyira mu bikorwa itegeko ry’ urukiko rushinzwe itegeko nshinga. (BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa