skol
fortebet

Ukraine: Kwangiza uruganda rw’ingufu kirimbuzi byaba ari ukwiyahura – umukuru wa UN

Yanditswe: Friday 19, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) António Guterres yavuze ko "ahangayikishijwe bikomeye" n’imirwano hafi y’uruganda rw’ingufu kirimbuzi rwa Zaporizhzhia mu majyepfo ya Ukraine.

Sponsored Ad

Yabivugiye mu nama hamwe na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky na Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan mu mujyi wa Lviv mu burengerazuba bwa Ukraine.

Guterres yaburiye ati: "Kwangiza uko ari ko kose kwabaho kuri Zaporizhzhia ni ubwiyahuzi".

Iyo nama ni yo ya mbere kuva mu kwezi kwa kane ihuje Zelensky na Guterres.
Muri uko kwezi ni bwo ibisasu bya rokete byakubise ku murwa mukuru Kyiv wa Ukraine ubwo yari arimo kuhakorera uruzinduko.

Erdogan yunze mu ijambo ry’umukuru wa ONU kuri uko guhangayika, abwira abanyamakuru ko ahangayikishijwe n’ibyago byuko habaho "andi makuba ya Chernobyl" kuri urwo ruganda.

Amakuba ya Chernobyl yabayeho mu kwezi kwa kane mu 1986, ubwo impanuka ku ruganda rw’ingufu kirimbuzi rwa Chernobyl yahise yica abantu bagera kuri 31 kuri urwo ruganda rwahoze mu gice cya Ukraine mu bwari Ubumwe bw’Abasoviyeti.

Mu byumweru bishize, agace ko mu nkengero y’urwo ruganda rwa Zaporizhzhia, rwafashwe n’Uburusiya mu kwezi kwa gatatu, karashweho n’imbunda za rutura.

Buri ruhande, Ukraine n’Uburusiya, rwashinje urundi kuba ari rwo rwagabye ibyo bitero kuri urwo ruganda.

Mbere y’iyo nama yo ku wa kane, Zelensky yanenze ibitero "bigambiriwe" by’Uburusiya kuri urwo ruganda.

Uburusiya bushinjwa guhindura urwo ruganda ikigo cya gisirikare.
Abo bategetsi uko ari batatu bashishikarije Abarusiya gukura ibikorwa bya gisirikare muri ako gace mu gihe cya vuba cyane gishoboka.

Hagati aho, abatanze amakuru bo mu karere k’umwigimbakirwa wa Crimea kigaruriwe n’Uburusiya, batangaje ko habayeho ibiturika byinshi hafi y’ikibuga cy’indege cya gisirikare cya Belbek.

Mikhail Razvozhayev, Guverineri w’akarere ka Sevastopol washyizweho n’Uburusiya, yahakanye avuga ko nta muntu n’umwe wakomerekejwe n’ibyo biturika, anavuga ko nta bintu byangiritse.
Ni mu gihe ku mbuga nkoranyambaga hahererekanyijwe za videwo zisa nk’izerekana ibiturika byinshi byacanye (byamuritse) mu kirere cyaho nijoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa