skol
fortebet

Umucungamutungo mu kigo nderabuzima cya Burega yatorokanye miliyoni 11

Yanditswe: Sunday 27, Aug 2017

Sponsored Ad

Umugabo witwa Ndayishimiye Rodrigue wo mu karere Rulindo mu murenge wa Burega mu ntara y’amajyaruguru, yatorokanye amafaranga agera kuri miliyoni 11 kugeza n’ubu ubuyozi ndetse n’umuryango we ntibazi aho aherereye.
Mwemayire Donath uyobora Centre de Cente ya Burega yemereye Umuryango ko uwo wari ushinzwe imari y’iki kigo nderabuzima yatwaye koko agera kuri miliyoni 11 ariko ko kugeza ubu bataramenya aho aherereye.
Uyu muyobozi yanatangarije Umuryango ko bakomeje kubaza abo mu muryango w’ uwo (...)

Sponsored Ad

Umugabo witwa Ndayishimiye Rodrigue wo mu karere Rulindo mu murenge wa Burega mu ntara y’amajyaruguru, yatorokanye amafaranga agera kuri miliyoni 11 kugeza n’ubu ubuyozi ndetse n’umuryango we ntibazi aho aherereye.

Mwemayire Donath uyobora Centre de Cente ya Burega yemereye Umuryango ko uwo wari ushinzwe imari y’iki kigo nderabuzima yatwaye koko agera kuri miliyoni 11 ariko ko kugeza ubu bataramenya aho aherereye.

Uyu muyobozi yanatangarije Umuryango ko bakomeje kubaza abo mu muryango w’ uwo mukozi bakababwira ko batazi aho yagiye.Yakomeje avuga ko iki kibazo bakigejeje ku nzego zibishinzwe ku buryo aribo bafite dosiye.

Yagize ati “kugeza ubu nta mucungamutungo dufite, polisi ifite amakuru yose kuko twamaze gutanga ikirego…Twandikiye polisi ndetse n’akarere ndacyeka rero ayo makuru bose bayafite.”

Abajijwe niba koko nk’uko bivugwa uyu mucungamuto yaragiye muri Australia, yasubije ati “Ibyo ntabyo nzi kuko naherutse telefone ayikuraho icyo gihe turamubura, ikindi n’uko iyo uganiriye n’abo mu muryango we wahafi bakubwira ko ‘batazi aho ari’, urumva ko rero sinamenya ikindi sinshobora gushakisha uwo muntu kuko ntafite ubwo burenganzira.

Yakomeje avuga ko uyu mukozi yabuze kuva tariki ya 01 Kanama uyu mwaka, ngo kugeza ubu haracyakorwa iperereza.

Hari amakuru ariko atangwa na bamwe mu baturage avuga ko uyu mucungamuto yamaze kuva mu gihugu, ngo ashobora kuba yarerekeje ku mugabane wa Oseyaniya mu gihugu cya Australia.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Burega, Umubyeyi Mediatrice ku murongo wa telefone yatangarije Umuryango ko icyo kibazo atarakimenya ati “reka nze gato ndahita mbasubiza.”

Yongeye guhamagara umunyamakuru wa Umuryango, amubwira ko ikibazo nk’icyo atakivugira kuri telefone ngo keretse bahuye bakabiganiraho. Umunyamakuru yamubwiye ari ibintu bisanzwe gutanga amakuru binyuze kuri telefone akomeza gutsimbarara ko adashobora kugira icyo avuga.

Mu kiganiro ati “ nonese buriya icyaba kiza si uko wazaza ku kazi aho nkorera [yavugaga ku murenge] tukaguha amakuru yose?.ariko buriya kuri telefone ndumva atari byiza ikiza n’uko waza ku murenge tukaganira.”

Mu mvugo yumvikanye yemeza ko uyu mucungamutungo yatwaye ayo mafaranga ariko ko adashaka kubivugira kuri telefone.Ngo iyo abantu bari kumwe baganira biba byiza kurushaho.

Umuryango ufite amakuru yizewe ahamya ko uyu mucangamuto yatwaye izi miliyoni 11 binyuze mu kwigana imikono y’abayobozi be, ngo yamaze igihe kinini yiga amasinya y’aba bayobozi kuburyo byamworoheye kubikuza.

Andi makuru Umuryango ufite ni uko uyu mucungamutungo nyuma yo guterura izi miliyoni yaba yarahise yurira rutema ikirere akerekeza mu gihugu cya Australia.

Ibitekerezo

  • Abantu biba ni millions nyinshi ku isi.Kimwe n’abicana,abasambana,abasinzi,etc...Nkuko tubisoma muli 1 Abakorinto 6:9,10,ntabwo bazaba mu Bwami bw’imana.Bamwe kwiba birabakiza rwose.Ndetse abantu bakira cyane badakoze amanyanga,nibo bake.Gusa hali icyo batibaza.YESU yigeze kuvuga ati:"Niyo umuntu yakira cyane,ntabwo ubuzima bwe buturuka ku butunzi bwe" (Luka 12:15).Ntibimubuza kurwara,gusaza no gupfa.Icyo YESU yashakaga kuvuga,nuko tugomba gushaka UBUZIMA BW’ITEKA,aho kwibeshya ko ubuzima gusa ari amafranga,shuguri,politike,etc....Muzi ko twirirwa duhamba abakire benshi.YESU yerekanaga ko abibera mu byisi gusa,ntibashake imana,batazabona ubuzima bw’iteka.Yongeyeko ko abantu bashaka imana,bakayikorera,izabazura ikabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo (Yohana 6:40).

    Ko muvuga uwatwaye 11M ,uwatwaye 120M muri BPR ,mukaruca mukarumira?n,ahagendera miriyari ntimuvuga, niba ariko nzira mwamuhitiyemo yo kujya gukorera

    urabeshya we nibyiza kuduha amakuru ariko se bank yaguha ayo mafaranga ari ayi kigo ni iyihe? utari n’umusinyateur wa compte?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa