skol
fortebet

Umugabo umwe mu bari muri Dosiye Imwe na Rusesabagina yatorotse

Yanditswe: Thursday 20, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Biravugwa ko Ntabanganyimana Joseph wahawe imbabazi na Perezida Paul Kagame muri dosiye imwe na Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte ’Sankara’ bahoze mu mutwe wa MRCD/FLN, yatorokeye mu kigo kinyuzwamo abahoze ari abasirikare cya Mutobo, mu Karere ka Musanze. Ntabanganyimana yari mu bantu 20 bahamijwe ibyaha by’iterabwoba no kurema umutwe w’ingabo utemewe, nyuma yo gufatirwa mu mitwe yitwaje intwaro igamijwe guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Yakuwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya (...)

Sponsored Ad

Biravugwa ko Ntabanganyimana Joseph wahawe imbabazi na Perezida Paul Kagame muri dosiye imwe na Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte ’Sankara’ bahoze mu mutwe wa MRCD/FLN, yatorokeye mu kigo kinyuzwamo abahoze ari abasirikare cya Mutobo, mu Karere ka Musanze.

Ntabanganyimana yari mu bantu 20 bahamijwe ibyaha by’iterabwoba no kurema umutwe w’ingabo utemewe, nyuma yo gufatirwa mu mitwe yitwaje intwaro igamijwe guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Yakuwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakuru avuga ko ubwo Ntabanganyimana yari arimo kugororerwa i Mutobo aribwo yatorotse. Yahavuye tariki 11 Gicurasi 2023, ibikorwa byamujyanye i Mutobo bitarangiye.

Ubwo yageraga i Mutobo yavugaga ko atari Umunyarwanda ahubwo we ari umunye-Congo. Gusa imyirondoro ye igaragaza ko avuka i Karongi kuri Barinda Jean na Nyirakamana Esperance, mu 1965.

Mu rubanza rwe, Ntabanganyimana Joseph wiyitaga Combe Kalume Matata yahamijwe ko yagize uruhare mu gushaka ubwato n’icyambu mu gace ka Kalehe, cyagombaga kwifashishwa mu kwambutsa abarwanyi ba MRCD/FLN bagana mu Rwanda.

Uyu mugabo wavuze ko yari umushoferi w’amakamyo mu mujyi wa Bukavu, yabihakanye avuga ko hari aho yafashije abantu kugura ubwato ndetse agasinya ku masezerano y’ubugure, ariko ko atazi icyo ubwato bwakoreshejwe nyuma.

Mu rubanza, yahamijwe ibyaha by’iterabwoba no kurema umutwe w’ingabo utemewe, akatirwa gufungwa imyaka itatu.

Ubwo yafungurwaga hamwe na bagenzi be muri Werurwe 2023, Ntabanganyimana yari ategetswe kwitaba Umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze rw’aho atuye, aho ubushinjacyaha bukorera, inshuro imwe mu kwezi ku munsi wagenwe n’Umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze; no gusaba Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze uruhushya igihe cyose ashatse kujya mu mahanga.

Ibyo uwahawe imbabazi agomba kubahiriza birangirana n’igihe cy’igifungo cyari gisigaye
uwahawe imbabazi yababariwe.

Biteganywa ko imbabazi za Perezida zishobora kwamburwa uwazihawe iyo akatiwe kubera ikindi cyaha mu rubanza rwabaye ndakuka; cyangwa atubahirije kimwe mu byategetswe.

Uwambuwe imbabazi afungwa igice cy’igihano cy’igifungo yari asigaje igihe yahabwaga imbabazi.

Kurangiza icyo gihano cy’igifungo bitangira kubarwa kuva ku munsi uwambuwe imbabazi yazamburiweho. Icyakora, mu kubara icyo gihe cy’igifungo ntihitabwa ku gihe uwakatiwe yihungishije ubwe igihano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa