skol
fortebet

Umuganga yasindiye mu ndege ashaka gufungura umuryango wayo bamuzirikira ku ntebe

Yanditswe: Thursday 25, Apr 2019

Sponsored Ad

Umuganga utera ikinya ukomoka mu Burusiya witwa Vadim Bondar yaciye ibintu ubwo yinjiraga mu ndege yasinze atangira guteza umutekano muke byatumye abagenzi bamufata bamuzirika aamaguru n’amaboko ku ntebe.

Sponsored Ad

Ubwo iyi ndege ya kompanyi ya Aeroflot yari imaze umwanya mu kirere,uyu musinzi w’imyaka 43 yatangiye gusakuriza abagenzi ndetse ashaka gufungura umuryango ufasha gusohoka byihuse [emergency exit],bituma abagenzi bamufata bamuzirikira ku ntebe.

Uyu musinzi wari muri iyi ndege yavaga Bangkok yerekeza Moscow,yafashe iyi ndege yasinze kuko mbere y’uko ahaguruka yari amaze amasaha 10 anywa inzoga.

Ubwo Bondar yageragezaga gushaka gufungura umuryango ufasha gusohoka byihuse habaye ikibazo,umugenzi ukomoka mui Norway yamusimbukiye amukubita hasi,abarusiya bari kumwe bahita bamufata barazirikira ku ntebe.

Umwe mu bagenzi yagize ati “yari afite amacupa abiri y’inzoga iruhande rwe ashaka gufungura umuryango.abashinzwe umutekano mu ndege bamubujije bo n’abandi bagenzi ariko akomeza kuvuza induru.

Yarize cyane ubwo bari bamuziritse ku ntebe,avuza induru ngo “amaboko yanjye araziritse sindi guhumeka.”

Ubwo indege yari igeze mu mujyi wa Moscow,Bondar yahise ashyikirizwa polisi,ijya kumufunga aho yemeye amakosa ye ndetse ayasabira imbabazi gusa yavuzwe ko yibwe amapawundi 1000 mu gikapu yari afite

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa