skol
fortebet

Umugore wa Mugabe yakoze igifatwa nk’umuziro kuva kera

Yanditswe: Thursday 27, Jul 2017

Sponsored Ad

Grace Mugabe, umugore wa Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe yakoze ikintu umugabo we afata nk’umuziro kuva cyera ubwo yamusaba ko ashyiraho uzamusimbura ubwo azaba yavuye ku butegetsi.
Kuri uyu wa kane tariki ya 27 Nyakanga 2017 uyu mugore wa Mugabe yabwiye ihuriro ry’abagore bo mu ishyaka riri ku butegetsi ZANU-PF ko umugabo we aramutse ashyizeho uzamusimbura byatuma nabo abarwanashyaka bose bazamuba hafi mu matora.
Inkuru ya Ijwi rya Amerika ivuga ko , Mugabe yahereye kera avuga ko (...)

Sponsored Ad

Grace Mugabe, umugore wa Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe yakoze ikintu umugabo we afata nk’umuziro kuva cyera ubwo yamusaba ko ashyiraho uzamusimbura ubwo azaba yavuye ku butegetsi.

Kuri uyu wa kane tariki ya 27 Nyakanga 2017 uyu mugore wa Mugabe yabwiye ihuriro ry’abagore bo mu ishyaka riri ku butegetsi ZANU-PF ko umugabo we aramutse ashyizeho uzamusimbura byatuma nabo abarwanashyaka bose bazamuba hafi mu matora.

Inkuru ya Ijwi rya Amerika ivuga ko , Mugabe yahereye kera avuga ko atazigera ashaka umusimbura .Ngo Mugabe yakunze kuvuga ko aziyamamaza muri manda ya 2018.

Umugore we w’imyaka 51 y’amavuko aherutse gutangaza ko nubwo umugabo we yapfa umurambo we uziyamamaza bitewe n’ukuntu akunzwe n’abaturage.

Yagize ati “Umunsi umwe Imana izafata icyemezo cyo guhamagara Mugabe apfe. Tuzabona umurambo we mu mpapuro z’itora yatanzwe nk’umukandida. Muzabona abantu batora umurambo we. Ibyo mbabwira si urwenya, ndashaka kwerekana uburyo abantu bakunda imiyoborere ya Perezida wabo.”

Ni ubwa mbere Grace Mugabo atangaje mu buryo byeruye ko umugabo akwiye gushaka uzamusimbura nubwo atagaragaza neza igihe cyo kumutanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa