skol
fortebet

Umuhesha w’ inkiko w’ umwuga Nyirimbibi arafunze

Yanditswe: Sunday 24, Jun 2018

Sponsored Ad

Umuhesha w’ inkiko w’ umwuga Me Nyirimbibi Juvenal yatawe muri yombi n’ inzego z’ umutekano mu Rwanda, aya makuru yemejwe n’ urwego rw’ igihugu rushinzwe iperereza.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo RIB yatangaje ko Nyirimbibi Juvénal , umukesha w’ inkiko w’ umwuga wakoreraga mu karere ka Gasabo yatawe muri yombi akurikiranywho icyaha cy’ ubwambuzi bushukana.

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste yabwiye Igihe ati “Arakekwaho ubwambuzi bushukana. Icyo nababwira ni uko tumufite tumufunze.”.

Nyirimbibi afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamirambo mu gihe imberere rigikomeje.

Muri Mutarama uyu mwaka wa 2018, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda Johnston Busingye yaburiye yaburiye abahesha b’inkiko bahemukira abaturage, yongera kubigarukaho mu kwezi gushize ubwo yahuraga n’abahesha b’inkiko b’umwuga, avuga ko abagikoresha nabi inshingano zabo byanze bikunze bizabagiraho ingaruka.

Ibitekerezo

  • Nibyo koko numvise amagambo menshi benshi bishimiye ifungwa ryanjye ariko abenshi baryishimiye ni abatsinzwe mu manza narangije n’inshuti zabo gusa, kandi umuntu umwe mu banzi b’umuntu 1000 arahagije kuzamura ijwi rye rikumvikana,NYIRIMBIBI Juvenal nafunzwe nzira ubusa nyuma y’amezi 9 yose nibwo urukiko rwaje kungira umwere nsohoka muri gereza ndataha, gusa igitangaje nuko nta kinyamakuru cyo mu binyamakuru byatangaje ko mfunze cyigeze kibasha gukomeza gukurikirana iyo nkuru kugeza ngizwe umwere nkataha ngo nabyo bitangazwe nkuko byari byatangajwe mbere nfifatwa nkafungwa; si igitangaza gufungwa kuko baca umugani ngo hafungwa umugabo, ikibi ni ugusanga ibyo ufungiye warabikoze koko! nkaba mbwira abanyarwanda bose ko akazi k’ubuhesha bw’inkiko nagakoraga neza nkurukiza amategeko, ntagirira ubwoba uwo ari wese watsinzwe n’urubanza kandi nta marangamutima nagiriraga uwatsinzwe. Naho kuvugwa nabi bigaharabika isura yanjye byo ni ibisanzwe nihanganiye kandi nziko ukuri guca mu ziko ntigushye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa