skol
fortebet

Huye: Umukozi wo mu rugo yafatanywe umwana yibye

Yanditswe: Saturday 08, Sep 2018

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Huye kuri uyu wa 07 Nzeri 2018 yafashe umukobwa w’imyaka 17 wakoraga akazi ko mu rugo, akurikiranyweho kwiba umwana.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa yafatiwe i Huye mu murenge wa Kinazi, nyuma y’umunsi umwe yibye umwana w’imyaka itatu n’amezi atandatu, mu rugo yakoragamo mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi mu kagari ka Ruhango.

Uyu mukobwa avuga ko yatwaye umwana agamije guhangayika nyirabuja, kuko ngo yari amaze amezi atanu atamuhemba. Ku kwezi yakoreraga 10000Frw.

Tariki 06 Nzeri nibwo umubyeyi yamenyesheje inzego z’umutekano ko yabuze umwana w’imyaka itatu kandi akaba akeka ko umukozi we wo mu rugo yaba ariwe wamwibye.

Inkuru ya IGIHE ivuga ko Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo CIP Twizere Karekezi, yavuze ko uyu mukobwa akimara kwiba umwana yahise amujyana iwabo ku ivuko mu karere ka Huye mu murenge wa Kanazi, mu kagari ka Sanganye.

Se w’uwo mukobwa akimara kubona azanye umwana mukuru byamuteye amakenga, yihutira kubimenyesha Polisi ikorera mu karere ka Huye, ihita ijya gufata uwo mukobwa.

CIP Karekezi yagize ati “Umusaza yabonye umukobwa we azanye umwana mukuru bimutera amakenga ahita abimeyesha Polisi mu karere ka Huye bajya kumufata, koko uwo mukobwa yemera ko yibye umwana mu rugo yakoreragamo i Kigali.”

CIP Karekezi avuga ko uyu mwana wari wibwe nta kibazo afite kuko uwo mukobwa yamugaburiraga.

Mbere y’uyu mukobwa watawe muri yombi abimenyesha Polisi, nyina w’umwana wibwe yari yabimenyesheje inzego za Polisi mu mujyi wa Kigali, habaho guhana hana amakuru hagati ya Polisi yo mu mujyi wa Kigali n’iyo mu karere ka Huye.

CIP Karekezi yashimiye umubyeyi w’uriya mukobwa wagize uruhare mu korohereza inzego z’umutekano kumufata.

Yaboneyeho kugira inama ababyeyi kujya babanza kumenya neza imyirondoro y’abantu bagiye guha akazi cyane cyane abakozi bo mu rugo, ku buryo iyo hari ibyaha bakoze bifasha inzego z’umutekano kubakurikirana.

Polisi yo mu karere ka Huye yasubije umwana ababyeyi be, mu gihe uwari wamwibye yashyikirijwe urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo rumukurikirane mu buryo bw’amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa