Umushoferi wa KBS uherutse gufatwa amashusho ari gutuka umugenzi yahawe ibaruwa imuhagarika ku kazi yanga kuyakira
Yanditswe: Friday 13, Sep 2019
Umushoferi witwa Minani Flodo uherutse kugaragara mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ari gutuka ibitutsi biteye isoni umugenzi yahawe ibaruwa imwirukana ku kazi arayakira arangije yanga gusinyira ko yayibonye.
Uyu mushoferi wacitswe na kamere, agatukana bikomeye n’umugenzi yari atwaye mu modoka itwara abagenzi ya KBS,yahawe ibaruwa n’umuhesha w’inkiko w’umwuga, Ubazese Justine,arayisoma ariko yanga kumusinyira ko ayifashe uyu nawe ahita abimenyesha izindi nzego.
Uyu mushoferi wari umaze amezi 3 ashakisha uko yabona amasezerano yo gukorera iki kigo,yatukanye n’umugenzi yari atwaye mu modoka itwara abagenzi bamwe bamufata amashusho bayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga bituma abakoresha be bamwandikira bamumenyesha ko ahagaritswe kubera imyitwarire mibi.
Iyi niyo baruwa yandikiwe Minani yanga gusinyira ko ayifashe
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *