skol
fortebet

Umusore wazengerutse u Rwanda na moto ati ‘Bweyeye’ niwo murenge wangoye

Yanditswe: Wednesday 03, Oct 2018

Sponsored Ad

Umunyarwanda Gashayija Patrick wakoze urugendo rwo kuzenguruka u Rwanda yavuze ko abikora nka bizinesi , afite gahunda yo kuzengeruka u Rwanda akoresheje imodoka no kuzenguruka Afurika muri 2020.

Sponsored Ad

Uru rugendo yasoje tariki 18 Nzeli , yarutangiye tariki 2 Gicurasi 2018 bivuze ko yamaze iminsi 122 agenda. Yageze mu mirenge 416 igize u Rwanda.

Gashayija ni umukinnyi w’ amafilime ninabyo yize nyuma yo kubaho mu buzima bwo ku muhanda akahakurwa n’ umusore wamwishyuriye ishuri. Yatangarije ikinyamakuru UMURYANGO ko kuzenguruka u Rwanda ari ubushabitsi yari arimo kuko nyuma azakora amafilime mbarankuru ku buzima bwe, akandika ibitabo bivuga ku byo yabonye ndetse ngo afite na gahunda yo gushinga televisiyo izajya icishaho ibijyanye n’ ubukerarugendo gusa.

Umwaka ushize yazengurutse u Rwanda akoresheje igare, uyu mwaka yakoresheje moto yatijwe n’ ishyirahamwe ry’ abamotari mu Rwanda RMC, umwaka utaha wa 2019 azongera azenguruke u Rwanda akoresheje imodoka, hanyuma muri 2020 azenguruke ibihugu by’ Afurika yishyimira ko u Rwanda rwageze mu cyerekezo 2020.

Gashayija muri uru rugendo hari aho yageraga ibigo by’ amashuri bikamusaba kujya kuganiriza abanyeshuri cyangwa mu nzira agenda abantu bakamuhagarika ngo abaganirize, ubu nibwo butumwa yabahaga.

Yabwiye UMURYANGO ati “Nari ndimo nkangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, gukoresha impano bafite bakazibyaza umusaruro icyo nise ‘Zero to Hero’ kuva ku busa ukagera ku butwari. No gukangurira abana n’ abangavu kwirinda inda z’ imburagihe”

Imbogamizi yahuye nazo n’ ikibazo cy’ imihanda idatunganyije neza, essence kumushirana bitewe n’ uko adafite amikoro ahagije by’ umwihariko ngo Umurenge wa Bweyeye ntazawibagirwa.

Yagize ati “eeee Umurenge witwa Bweyeye wo mu karere ka Rusizi, kuva ku murenge wa Butare ujya Bweyeye ni umurenge umeze nk’ agashumi uca mu ishyamba rya Nyungwe, umuhanda ubayo ebana nta n’ ubwo wawutwaramo imodokari ukwezi kumwe ngo ibe ikiri imodokari, nahakoresheje amasaha agera muri 6 kuri moto? Can you imagine. Hari aho moto yagiye ipfiraho kubera kwikubita hasi ngwa mu migunguzi, ahandi ngasanga ibiti byaguye mu muhanda kubera ko imvura iba ingwa buri mwanya.”

Yakomeje agira ati “Nafashe moto nyihambiraho igiti ndagikurura kubera ko moto nakoreshaga yari ifite imbaraga ebana uriya murenge kabisa ntabwo nawibagirwa”

Uyu musore avuga ko ikintu cyiza yabonye kikamushimisha ari umucanga (beach) iri mu karere ka Rutsiro yemeza ko ariya kabiri mu Rwanda nyuma y’ iyo ku Kivu I Rubavu. Ngo amafoto yahifotoreje abantu babayabonye bibajije niba ari mu Rwanda kubera ukuntu ari ahantu heza kandi abantu benshi bakaba batahazi.

Gashayija nyuma yo kuzenguruka u Rwanda ngo ikintu yumva yabwira Abanyarwanda ni ugukangukira ubukerarugendo bakagira umutima wo kunezezwa n’ ibyiza bitatse u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa