skol
fortebet

Umutekamutwe wakoreshaga amayeri ahambaye akambura abaturage ari mu maboko ya polisi

Yanditswe: Wednesday 14, Dec 2016

Sponsored Ad

Nkundimana Daniel ukekwaho ubwambuzi bushukana no kwiyitirira inzego adakorera atunze nimero za telefoni 22 yakoresheje ahamagara iz’abapolisi zigera kuri 290 agamije kwambura abaturage.
Uyu mugabo uri mu maboko ya polisi, utunze nimero 20 zimubaruyeho n’zindi 2 zitamubaruyeho, yafashwe nyuma y’igihe ashakishwa na Polisi y’Igihugu bitewe n’uko ngo yakunze gutekera imitwe abaturage banyuranye.
CSP Emmanuel Ngondo, Komiseri wungirije wa CID ushinzwe kurwanya ruswa n’abanyereza umutungo wa Leta, (...)

Sponsored Ad

Nkundimana Daniel ukekwaho ubwambuzi bushukana no kwiyitirira inzego adakorera atunze nimero za telefoni 22 yakoresheje ahamagara iz’abapolisi zigera kuri 290 agamije kwambura abaturage.

Uyu mugabo uri mu maboko ya polisi, utunze nimero 20 zimubaruyeho n’zindi 2 zitamubaruyeho, yafashwe nyuma y’igihe ashakishwa na Polisi y’Igihugu bitewe n’uko ngo yakunze gutekera imitwe abaturage banyuranye.

CSP Emmanuel Ngondo, Komiseri wungirije wa CID ushinzwe kurwanya ruswa n’abanyereza umutungo wa Leta, avuga ko uwo mugabo yakoreshaga amayeri menshi cyane cyane yo kwambura abaturage amafaranga yabo yiyitirira inzego.

CSP Ngondo avuga kandi ko uyu mugabo yabanzaga akajya mu rukiko akumva imanza, akakuramo rubanza rumwe yumva ko rwamufasha kurya amafaranga y’abaturage, yarangiza agaherekeza n’abo baturage kugira ngo amenye umudugudu batuyemo ndetse n’imyirondoro yabo.

Iyo yamaraga kumenya aho abo baturage batuye ndetse n’imyirondoro yabo yahamagaraga ku murongo utishyuzwa wa polisi ya 112, ababwira ko ari umuturage ufite ikibazo, akababaza nimero ya komanda wa polisi bitewe n’aho ashaka gukorera.

CSP Ngondo yagize ati “Cyane cyane yabazaga iya DPC ndetse n’ukuriye ubugenzacyaha ku karere yamara kubahamagara, akababwira ko ari umukozi w’Urwego rw’Umuvunyi, akababaza nimero za Perezida w’urukiko rwa rundi yari yagiyemo. Yazibona agahita ahamagara Perezida w’urukiko na bwo akiyita umukozi w’Umuvunyi,ariko yiyise andi amazina.”

CID ivuga ko yabaruye igasanga nimero z’abapolisi yagiye ahamagaara zigera kuri 290.

Iyo yahamagaraga Perezida w’urukiko ngo yamubwiraga ko ari umukozi wo ku Rwego rw’Umuvunyi, akamubaza urubanza rw’umuturage umwe azi akamubaza uko ikibazo giteye, yamara kumenya uko ikibazo giteye agahindukira akajya kureba wa muturage ashaka uburyo yamurya amafaranga, amubeshya ko azamufasha agatsinda urubanza.

Polisi ivuga ko uyu mugabo yasabaga amafaranga abaturage abinyujije kuri telefoni itagaragaza nimero ariko akanatanga iyo banamushyiriraho amafaranga, aho ibiganiro yagiranaga n’abaturage ngo byose byabaga ari kuri telefoni.

CSP Ngondo avuga ko bagishakisha abaturage bambuwe n’uwo mugabo, ndetse n’umubare w’amafaranga yaba yaratwaye.

Yagize ati “Ni benshi batandukanye, turacyegeranya amakuru, kuko amakuru menshi twayakuye ku Rwego rw’Umuvunyi kuko ari bo yiyitiriraga, duhera aho ndetse ngira ngo muzi ko hari abo duherutse gufatirwa i Rusizi, aho twashakaga uyu ariko tuza kugera no kuri bariya.


Nkundimana Daniel yafatanywe simcard 22, yarazihamagaje nimero 290 za polisi

Nkundimana ngo hari igihe yashakaga nimero ya gitifu w’umurenge umwe muri Kigali, yamara kuzibona akamuhamagara, akamubaza ati “ mugejeje he gahunda y‘abantu bari mu manegeka, muzabasenyera ryari? Yamara kubibona agatangira akajya kubwira abaturage ko bagiye gusenyerwa akabizeza ko baramutse bamuhaye amafaranga yabibagiramo ntibasenyerwe. Ubwo abaturage bagaheraho babyemera.

Uyu mugabo kandi ngo yanatekeye umutwe Umunyamabanga Nshingwabikorewa w’Umurenge umwe wo mu Karere ka Bugesera, aho yamubwiye ko ari umukozi wo ku Muvunyi kandi aje kumufasha gukemura ikibazo cy’umuturage.

Ataragera i Bugesera, Nkundimana ngo yahamagaye uwo mu gitifu amubwira ko yagize ikibazo imodoka ye ikamupfiraho kandi ngo aho ageze atabasha kubona icyuma abikuzaho amafaranga. Ubwo ngo yamusabye ko yamwoherereza ibihumbi 20 byo kugura icyuma cy’imodoka , gitifu arabikora, Gitifu ngo yongeye kumuhamagara amusubiza amutuka, aza no gukuraho telefoni.

Ibi ngo bisa n’ibyo yakoreye mu Murenge wa Kanombe aho ngo yahamagaye komanda wa sitasiyo yaho, amusaba nimero ya gitifu [kuko yari azi ko ari munama], amusaba kumuha kuri telefoni ngo bavugane. Ubwo yamubajije igihe bazasenyera inzu ziri mu manegeka, ariko biza kurangira ubuyobozi bw’uyu murenge bubajije Urwego rw’Umuvunyi rukababwira ko nta mukozi wabo ukurikirana ibyo bibazo.

CSP Ngondo avuga ko Nkundimana atari ubwa mbere afatiwe muri icyo cyaha, aho mu mwaka ushize yari yarakatiwe igifungo cy’umwaka umwe aza gufungurwa mu mezi ashize akongera akabisubiramo.

Icyo gihe ngo yiyitaga komanda wa sitasiyo ya polisi ya Gisozi ndetse na IO wo ku Cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.

Kugeza ubu polisi ntigaragaza ingano y’amafaranga Nkundimana yaba yarambuye abaturage, aho ivuga ko ikiri mu iperereza.

Polisi isaba abantu bose ko baba bakwiye kugira amakenga ku bantu babizeza serivisi z’amanyanga, aho baba bakwiye kwibariza inzego baba biyitirira niba koko ari abakozi babo.

Src: Izubarirashe.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa