Umwe mu bana batorotse gereza ya Nyagatare ku munsi w’ejo yafashwe

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 22 May 2019 Yasuwe: 2809

Umwana witwa Tuyishimire Alphonse watorotse Gereza y’Abana ya Nyagatare yagororerwagamo,yafatiwe mu Karere ka Gatsibo nyuma yo gutoroka ku munsi w’ejo ari kumwe na mugenzi we.

Ku munsi w’ejo,tariki ya 21 Gicurasi 2019,nibwo hasakaye amakuru ko mu rukererera umwana witwa Mugisha Sam wakatiwe imyaka itatu n’amezi atandatu kubera icyaha cyo gufata ku ngufu, na mugenzi we Tuyishimire Alphonse wakatiwe imyaka itanu na we kubera iki cyaha,batorotse iyi gereza.

Iyi nkuru ikimenyekana, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rwahise rutangira kubashaka no gukusanya amakuru y’aho baherereye,none byarangiye rutangaje ko rwabafashe nyuma y’umunsi umwe.

RCS ibinyujije ku rubuga rwa Twitter yatangaje ko Tuyishime wahamijwe icyaha cyo gufata ku ngufu wari watorotse gereza y’Abana ya Nyagatare yafatiwe mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo, akaba agiye gukomeza gukurikiranwa ku byaha yakoze.

Yagize ati "Tuyishime Alphonse wari ufungiwe gufata ku ngufu, wari watorotse gereza ya Nyagatare,yafashwe nyuma y’umunsi umwe kandi agomba kugezwa imbere y’ubutabera.Mugisha Sam we aracyashakishwa.Turashimira abaturage batuye i Gitoki kubera amakuru y’umutekano batanze."

RCS yashimiye abaturage bo mu murenge wa Gitoki,mu karere ka Gatsibo batanze amakuru y’umutekano yatumye Tuyishimire afatwa.Ni ubwa mbere kuva Gereza y’Abana ya Nyagatare yashingwa.

Amategeko ahana y’u Rwanda agena ko umuntu wese utoroka yarakatiwe, iyo afashwe ahanishwa igihano gikubye inshuro ebyiri icyo yari asigaje.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Kanyombya

    Kuki RCS itwitinga ibwira abanyarwanda baba abatorotse, abakorewe ibyaha n’abaturage basabwa gucunga kugirango batange amakuru ku bintu bibera mu Rwanda bibera ku banyarwanda? Ubukoloni nkubu buzacika ryari? Ndumunyarwanda/ Authenticité ku mugani wa Mobutu, ibibyo ntibiyireba?

    3 weeks ago

Inzindi nkuru

KAMONYI:Gerard yiyiciye umukobwa bari bagiye kurushinga yaramaze no gufata...

Mu masaha ya mugitondo cyo kuwa Gatandatu tariki 15 Kamena 2019, nibwo...
17 June 2019 Yasuwe: 3550 0

Madamu Jeanette Kagame yitabiriye marathon mpuzamahanga ya Kigali...

Kuri iki cyumweru, Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeanette Kagame,...
16 June 2019 Yasuwe: 3053 0

Nambajimana wahoze ari padiri yakoze ubukwe n’umukunzi we bagendera mu...

Ku munsi w’ejo taliki ya 15 Kamena 2019,nibwo Nambajimana Donatien wahoze...
16 June 2019 Yasuwe: 8069 3

Gasabo: Umugabo yakubise umuhini umugabo yitaga umujura aramwica

Umugabo witwa Niyigena utuye mu mudugudu wa Kirehe, Akagali ka Nyabuliba mu...
16 June 2019 Yasuwe: 2232 0

Mu Rwanda haravugwa Indwara idasanzwe imaze kugera mu bigo by’amashuri...

Mu Rwanda haravugwa indwara idasanzwe imaze kugera mu bigo bibiri...
15 June 2019 Yasuwe: 9129 0

Perezida Kagame yasubije ibibazo bitandukanye yabazwaga n’urubyiruko birimo...

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yasubije ibibazo bitandukanye yabazwaga...
15 June 2019 Yasuwe: 10004 2