skol
fortebet

Umwiherero2019:Abayobozi bose bawitabiriye babyukiye mu myitozo ngororamubiri [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 09, Mar 2019

Sponsored Ad

Abayobozi bakuru b’igihugu bose bari mu mwiherero i uri kuba ku nshuro ya 16,babyukiye muri siporo mbere yo gutangira ibiganiro biwugize kuri uyu wa gatandatu tariki 09 Werurwe 2019.

Sponsored Ad

Abayobozi bose bawitabiriye basaga 350,baraye bageze i Gabiro mu karere ka Gatsibo uzaberamo,bibafasha kuzindukira mu myitozo ngorora-mubiri bakoze bakibyuka.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame,niwe uzayobora uyu Mwiherero, naho Minisitiri w’Intebe, Édouard Ngirente, akazageza ku bitabiriye Umwiherero uko imyanzuro y’Umwiherero wa 2018 yashyizwe mu bikorwa.

Muri uyu mwiherero uzamara iminsi 4,abayobozi bakuru b’igihugu bazigira hamwe uko u Rwanda mu iterambere, ireme ry’uburezi, guteza imbere ubuzima, kongera umusaruro w’ubuhinzi, guteza imbere ishoramari no kongera ibyoherezwa mu mahanga.











Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa