skol
fortebet

“Uretse na PS imberakuri n’ abari muri FPR baradusinyiye” Diane Rwigara

Yanditswe: Friday 14, Jul 2017

Sponsored Ad

Diane Shima Rwigara wari watanze kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ariko akaba atarisanze kuri rutonde ndakuka rw’ abakandida komisiyo y’ amatora yemereye kwiyamamaza yavuze ko atazi uko urutonde rwa PS Imberakuri rwivanze n’ urutonde rw’ abamusinyiye yashyikirije NEC.
Diane Rwigaragara mu kiganiro yagiranye n’ abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Nyakanga 2017 yagarutse ku mpamvu zatangajwe na NEC zatumye kandidatire ye itemerwa.
Muri izo mpamvu harimo kuba yarasinyishije (...)

Sponsored Ad

Diane Shima Rwigara wari watanze kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ariko akaba atarisanze kuri rutonde ndakuka rw’ abakandida komisiyo y’ amatora yemereye kwiyamamaza yavuze ko atazi uko urutonde rwa PS Imberakuri rwivanze n’ urutonde rw’ abamusinyiye yashyikirije NEC.

Diane Rwigaragara mu kiganiro yagiranye n’ abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Nyakanga 2017 yagarutse ku mpamvu zatangajwe na NEC zatumye kandidatire ye itemerwa.

Muri izo mpamvu harimo kuba yarasinyishije abantu batarabona kandidatire zabo. Kuri iyi ngingo Diane Rwigara yavuze ko atari ngombwa ko umuntu agomba kuba yaragejejweho ikarita y’ itora ye kugira ngo abone gusinyira umukandida.

Ku ngingo yo kuba yarasinyishije abantu bapfuye yavuze numero z’ amarangamuntu komisiyo y’ amatora yagaragaje ivuga ko ba nyir’ izondangamuntu basinyiye uyu mukobwa kandi barapfuye zitandukanye nizo we yatanze.

Ubwo NEC yashyiraga ahagaragara urutonde ndakuka rw’ abakandida bemerewe kwiyamamariza kuyobora u Rwanda yatangaje ko Diane Rwigara yateruye urutonde rw’ abarwanashyaka ba PS imberakuri akabashyira mu bamusinyiye.

Diane Rwigara yavuze ko icyo yatanze ari amafishi ariho abantu bamusinyiye, avuga ko lisite y’ abarwanashyaka ba PS imberakuri atazi aho yavuye.

Yagize ati “Ikindi bavuze ngo ni uko twakoresheje lisite y’ abarwanashyaka ba PS imberakuri. Iki cyo sinzi icyo nakivugaho kuko urebye nta sens bifite. Iby’ iyo lisite uko yageze kuri komisiyo sinjye mwabibaza kuko twe twatanze form zacu abenshi muri mwe mwari muhari. Ibyo byemerwa n’ abantu batazi uko gusinyisha bigenda icyo twe twatanze ni amaform ntabwo ari lisite z’ abantu”.

Uyu mukobwa yavuze ko niba ari abantu bo muri Ps Imberakuri bamusinyiye atari ikibazo kuko hari n’ abandi baturutse mu yandi mashyaka arimo na RPF bamusinyiye.

Ati “Niba ari abarwanashyaka babo baba baradusinyiye, hari abantu bo mu mashyaka atandukanye badusinyiye, uretse na PS imberakuri n’ abari muri FPR baradusinyiye nkanswe. Icyo njye ndumva atari ikibazo”

Mu kiganiro PS Imberakuri yagiranye n’ abanyamakuru nyuma gato y’ uko hamenyekanye ko hari urutonde rw’ abarwanashyaka bayo rwakoreshejwe na Diane Rwigara, ubuyobozi bw’ iri shyaka bwavuze ko burimo gukusanya ibimenyetso kugira ngo buzatange ikirego mu nkiko.

Ibi Diane Rwigara avuga ko ntabwoba bimuteye. Ati “Ngo barimo gushaka ibimenyetso? Nibabishake icyo nzi ni uko ntabyo bazabona kuko ntabihari, kereka nibabihimba”

Nubwo atagaragaye ku rutonde rw’ abemerewe kwiyamamaza ndetse banatangiye icyo gikorwa kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Nyakanga, Diane Rwigara ntabwo yavuye muri politiki kuko yahise atangiza movoma yise People Salvation movement (PSM- itabaza)

Avuga ko iyo muvoma igamije guharanira uburenganzira no kurwanya akarengane kari mu gihugu.

Ibitekerezo

  • Urwanda rukorana numuntu ushishoza

    Wowe ntiwatuyobora, iturize twahisemobyararangiye

    Uyu Diane afite ibimenyetso by’ihungabana abashinzwe gufasha abafite ibyo bibazo bamwegere bamuganirize kuko afite udushya tutamenyerewe muriki gihugu

    Diane urarwana niko? Waririye amafaranga so yasize, ukirira duke ukaryama kare. Ni ushaka gukina politike ukicecera bakazaguha umwanya mwiza uryoshye.

    wafata umuntu wifotoza yambaye ubusa umwimika indaya buriri buri ukamugira umukuru wigihugukoko

    Diane go! Abanyarwanda batabare dore barahahamutse kabisa

    Sha Mlle, genda gahoro gahoro niba wifuza kujya muri politique,ubanze unayimenye, wigire ku bandi kandi ushire imbere gukorana kurusha guhangana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa